Umusore yasanzwe mu mugozi yapfuye

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE

Nyanza: Umusore uri mu kigero cy’imyaka 23 wo mu Karere ka Nyanza, yasanzwe mu mugozi yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Mutarama, 2025 mu karere ka Nyanza mu Murenge wa Ntyazo mu kagari ka Cyotamakara mu Mudugudu wa Karuyumbo nibwo habonetse umurambo w’umusore abonywe n’umuturage.

Uyu musore witwa HABANABASHAKA John bikekwa ko yiyahuye yimanitse mu giti cy’avoka akoresheje umugozi.

Amakuru avuga ko kuba yiyahuye yabitewe n’uko nyina yanze kumugurira ikibanza mu mafaranga yagurishije isambu nk’uko yari yarabimusezeranyije.

Nyakwigendera na nyina umubyara bakomoka mu karere ka Huye mu Murenge wa Maraba, mu kagari  ka Gafumba mu Mudugudu wa Taba.

Yari acumbitse mu Murenge wa Ntyazo atuye iruhande rwaho nyina na we acumbitse we n’umugabo babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Nyakwigendera birakekwa ko intandaro yo kwiyahura byaba byatewe nuko nyina yagurishije isambu y’iwabo muri Huye amafaranga akuyemo akayaha umugabo bashakanye kandi yari yarasezeranyije umuhungu we ko azamuguriramo ikibanza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo Muhoza Alphonse yabwiye UMUSEKE ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzumwa.

- Advertisement -

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *