Abafite ubumuga bagaragaje ko babangamirwa n’imihindagurikire y’ikirere

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Bamwe mu bafite ubumuga bw'uruhu mu Rwanda bavuga ko imihindagurikire y'ikirere ibagiraho ingaruka zituma barwara Kanseri

Abafite ubumuga bw’uruhu bavuga ko babangamirwa n’imihindagurikire y’ikirere, kuko iyo izuba ryacanye bibatera Kanseri y’uruhu. 

Babivuze ubwo Abanyamakuru bibumbiye muri REJ baganiraga n’abafite Ubumuga bw’uruhu, ibiganiro byabereye mu Mujyi wa Kigali.

Bamwe muri abo bafite ubumuga bavuga ko ubumuga bw’uruhu bafite buzirana n’izuba kandi ko abenshi muri bo batunzwe n’akazi  kabasaba  kuva mu biro bakagakorera hanze ku zuba.

Umukozi wo mu Muryango ushinzwe guteza imbere abafite ubumuga bw’Uruhu(Organization For Integration and Promotion of people with Albinism)  Muhire Emmanuel avuga ko haribyo bashimira leta yabahaye birimo  amavuta abafasha guhangana n’izuba.

Muhire akavuga ko iyo habayeho imindagurikire y’ikirere izuba rigacana igihe kinini, ribangiriza uruhu bikabatera kanseri yo mu mutwe.

Ati “Akazi kacu kenshi tugakorera ku zuba, buri mwaka dutakaza umuntu umwe wishwe na Kanseri y’uruhu.”

Yavuze ko ari izo mbogamizi bafite zibabangamiye kuruta ibindi bibazo abafite ubumuga bahura na byo.

Mazimpaka Patrick avuga ko amavuta leta yageneye abafite ubumuga bw’uruhu, yaje we n’Umuvandimwe  we basangiye ikibazo uruhu rwabo rwarangiritse.

Ati “Twabanje gukorerwa akato n’Umuryango tuvukamo bitugiraho ingaruka.”

- Advertisement -

Gusa akavuga ko iyo izuba rirashe bitamworohera kuryihanganira kimwe n’abandi.

Mazimpaka avuga ko nta mahirwe yagize yo kurangiza amashuri kuko n’igihe yigaga kureba ku kibaho byamugoraga kubera ko mwarimu yamwicazaga inyuma bikamusaba guhaguruka.

Akavuga ko abenshi mu bafite ubumuga bw’uruhu nta bushobozi bafite bwo kugura imyambaro n’amavuta yabagenewe. Basaba ko leta yabashyiriraho uburyo bwo gusuzuma Kanseri ku bafite ubumuga bw’uruhu.

Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’abanyamakuru bashinzwe kurengera ibidukikije(REJ)  Rubangura Sadiki Dady yabwiye UMUSEKE ko ibyo abafite ubumuga bw’uruhu bavuga bifite ishingiro, akavuga ko inzego zibishinzwe zagombye kwita  by’umwihariko ku bibazo abafite ubumuga bw’uruhu bagaragaza, abakoresha babo bakaborohereza kubona imyambaro indorerwamo  byabugenewe.

Ati “Nkuko Leta yita cyane ku bafite Virusi itera SIDA,  n’abafite ubumuga bw’uruhu ni uko bagomba kwitabwaho by’umwihariko.”

Mu ibarura rusange ry’abantu n’imiturire ryabaye mu mwaka wa 2022  ryagaragaje ko mu Rwanda bafite ubumuga bw’uruhu ari abantu 1860.

Patrick Mazimpaka avuga ko nta mahirwe yagize yo kurangiza amashuri kuko n’igihe yigaga kureba ku kibaho byamugoraga

MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Kigali

 

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *