Abaturage bo mu karere ka Gisagara bahawe amatungo magufi, bavuga ko byabafashije bakikura mu bukene aho banemeza ko agenda abateza imbere.
Abahawe amatungo magufi ni bamwe mu baturage bo mu mirenge yo mu karere ka Gisagara nka Gikonko, Gishubi n’iyindi.
Manishimwe Alice w’imyaka 29 akaba afite umugabo n’abana babiri, atuye mu murenge wa Gishubi avuga ko yahuguwe ndetse ahabwa amatungo magufi n’umushinga PRISM wagizwemo uruhare na Leta y’u Rwanda ifatanyije n’ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD), binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI).
Uyu mushinga ushyirwa mu bikorwa n’ikigo giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (RAB).
Uriya mugore yahawe amahugurwa ku bworozi bwa kijyambere n’akamaro kabwo mu kurwanya ubukene n’imirire mibi, maze anahabwa inkoko 10 zimaze gukura agurishamo zimwe abona amafaranga aguramo ingurube.
Yagize ati “Umuntu yakorora bigakura kuko n’ubu mfite inka, ihene, ingurube byose byaratangiriye ku nkoko.”
Manishimwe akomeza avuga ko ibyo agezeho abikesha ubworozi. Nyuma ngo yaje no kwaka inguzanyo muri banki agura umurima.
Yagize ati “PRISM yanadufashije kubaka ibiraro, natwe ubu ibyo tugezeho bidufasha kubisangiza abandi.”
Ntambara Jean Bosco w’imyaka 30 utuye mu murenge wa Gikonko na we worojwe ingurube na PRISM, avuga ko aho aherewe aya matungo byamufashije kuko ubu yaguze televiziyo igezweho, ku buryo mu gace atuyemo bimufasha kwereka abantu filimi akinjiza amafaranga buri munsi.
- Advertisement -
Yagize ati “Ibyo ngezeho byose mbikesha PRISM yanyoroje. Ubu sinkigira ikibazo cy’ifumbire, iterambere ngezeho ni ukubera ubuyobozi bwiza butekereza abaturage.”
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/WhatsApp-Image-2025-02-12-at-11.47.36.jpeg)
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denyse yashimiye umushinga PRISM wafashije abaturage ayoboye kwikura mu bukene.
Avuga ko hari impinduka zigaragara mu mibereho ya buri munsi yabo.
Yagize ati “Kuriya gufashwa kwa bariya baturage byagabanyije amakimbirane ashingiye ku bukene. Amatungo arororoka maze n’ikibazo cy’igwingira mu bana kigakemuka.”
Uriya muyobozi akomeza avuga ko bazakomeza kwita kuri bariya baturage bakomeza kubigisha, kuko kwigisha ari uguhozaho ku buryo ibyo bamaze kugeraho bitasubira inyuma.
Kugeza ubu mu karere ka Gisagara umushinga PRISM watanze ingurube, ihene ndetse n’inkoko mu mirenge itanu.
![](https://umuseke.rw/wp-content/uploads/2025/02/WhatsApp-Image-2025-02-12-at-11.48.03.jpeg)
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Gisagara