Ibiciro bya “Zakatul Fitri” byazamuwe mu Rwanda

HABIMANA Sadi
Yanditswe na HABIMANA Sadi
1 Min Read

Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), watangaje ko ibiciro ku bifuza gutanga inkunga ihabwa abatishoboye ku munsi wa ‘Eid’ izwi nka “Zakatul Fitri”, izatangwa mu cyiribwa cy’umuceri kiri mu bikunzwe cyane mu Rwanda.

Ubusanzwe, mu myaka yashize, hatangwaga ibiribwa bibiri birimo umuceri n’ibishyimo. Buri musilamu, yatangaga icyo ashoboye muri ibi biribwa byombi.

Muri uyu mwaka, Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, watangaje ko ibiciro ku bifuza gutanga “Zakatul Fitri”, bazatanga umuceri gusa.

Habazwe ko ingano igomba gutangwa, ari ibiro bibiri n’inusu by’umuceri. Abo mu Mujyi wa Kigali, bagomba gutanga ibihumbi 4 Frw.

Abo mu zindi Ntara enye z’Igihugu, bagomba gutanga ibihumbi 3.5 Frw ku biro bibiri n’inusu by’umuceri. Ubuyobozi bwa RMC, bwavuze ko abagenewe iyi nkunga, bazayishyikirizwa bitarenze tariki 25-29 Werurwe 2025.

Abayisilamu mu Rwanda bamenyeshejwe ibiciro bya “Zakatul Fitri”

UMUSEKE.RW

Yisangize abandi
Igitekerezo 1

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *