Abaturage bo mu Murenge wa Nyarugunga n’utundi duce twa Kanombe mu Karere ka Kicukiro bavuga ko babangamiwe n’ibura ry’amazi, aho ijerekani imwe igeze ku 800 Frw.
Bavuga ko hashize ibyumweru bigera kuri bitatu batabona amazi ya WASAC uretse inshuro imwe yaje mu ijoro abantu baryamye.
Ibi byatumye abaturage bitabaza abacuruza amazi ku magare, aho ijerekani igura hagati ya 700 na 800 Frw.
Umwe mu baturage yagize ati: “Birasaba kwishyura 700 cyangwa 800 Frw, bakaguha ijerekani imwe.”
Undi yagize ati: “Ntitwizeye ubuziranenge bwayo kuko tutazi aho bayavoma.”
Ku murongo wa telefone, umuvugizi wa WASAC Group, Bimenyimana Robert, yabwiye UMUSEKE ko ibura ry’amazi ryatewe n’ibihe by’impeshyi byagabanyije umusaruro w’inganda zitunganya amazi, bigatuma habaho isaranganya.
Yatanze urugero rw’uruganda rwa Kanzenze rwohereza amazi i Kigali no mu Karere ka Bugesera, rwagabanyutseho umusaruro kubera igabanuka ry’amazi ya Nyabarongo.
Ati: “Ku bihumbi 10 m³ byagombaga kujya i Bugesera, ubu haboneka ibihumbi 7 m³.”
Yongeyeho ko mu Mujyi wa Kigali hari kuboneka ibihumbi 22 m³ aho kuba 30 m³ ku munsi.
Yavuze ko hari gahunda y’isaranganya ry’amazi igamije kugabanya ikibazo, aho ibice bimwe bya Kanombe, nka Kabeza, Busanza na Karama, byahawe amazi, mu gihe ibindi bizagerwaho muri iki cyumweru.
Ati: “Ubu nakwizeza abatuye Gasaraba n’ahandi ko ari bo batahiwe muri gahunda y’isaranganya. Ku wa Gatatu, ku wa Kane no ku wa Gatanu w’iki cyumweru, amazi azaba ari muri Nonko na Gasaraba n’ibindi bice.”
Ku kibazo cy’abajya kuvoma amazi bakayagurisha abaturage ku giciro cyo hejuru, umuvugizi wa WASAC Group avuga ko ntacyo bakivugaho kuko biba ari ubwumvikane hagati y’ugura n’ugurisha.
Ati: “Mu gihugu hose ibiciro by’amazi ku mavomo rusange birazwi, ni amafaranga 20 Frw ku ijerekani y’amazi ya litiro 20, ndetse n’uwabirenza yakurikiranywa, n’uwaba amuzi yamutumenyesha.”
Bimenyimana yavuze ko kuri ubu uruganda rwa Karenge ruri kuvugururwa, rukazava kuri m³ ibihumbi 12 rukagera kuri m³ ibihumbi 48, ruzafasha gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi muri Kanombe, Gasogi, Ndera na Masaka.
Uruganda rwa Nzove na rwo ruri kongererwa ubushobozi, aho ruzabona umusaruro wa m³ ibihumbi 25 wiyongera ku m³ ibihumbi 87 rwatangaga ku munsi.
WASAC Group ivuga ko intego yayo ari uko mu 2029 abaturage bose bazaba bafite amazi 100%.


NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW
