Rusizi: Abanyarwanda 108 batahutse bava aho bari barahungiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bavuze ko imyaka yose bahamaze babwiwe ko ugeze mu Rwanda, ahita apfa.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nyakanga 2026, nibwo bariya Banyarwanda bakiriwe ku mupaka wa Rusizi I bavuye mu mashyamba ya Congo bamazemo imyaka 32.
Aba barimo abagabo 11, abana 70 n’abagore 27. Bavuze ko imyaka yose bamaze mu mashyamba babwiwe ibinyoma ko utashye ahungutse iyo ageze mu Rwanda yicwa.
Kuri ubu bageze mu gihugu baranyomoza ibyo binyoma, bakemeza ko mu Rwanda ari amahoro. Bakanguriye abasigaye muri Congo kwima amatwi abababeshya, bityo na bo batahuke.
Uzamukunda Louise ukomoka mu yari Segiteri Nyabirasi, muri Komini ya Kanama, Perefegitura ya Gisenyi (ayo mazina yarahindutse) akaba yarahunze mu 1994, yavuze ko baterwaga ubwoba n’abababwira ibinyoma.
Ati “Twatinyaga gutaha bitewe n’ibinyoma tubwirwa, badutera ubwoba ngo utashye iyo ageze mu Rwanda aricwa. Twuvise amaradiyo bavuga ko ari amahoro, dufata umwanzuro wo gutaha.”
Habarurema Theophile, we akomoka ahitwaga muri Segiteri Rugomero, Komini ya Kanama, yavuze ko yahunze mu 1994 afite imyaka 13 y’amavuko, ubu yatashye mu Rwanda asanga ibinyoma yabeshywaga bidahari, asaba abasigaye mu mashyamba kubyima amatwi bagataha mu gihugu cyababyaye.
Ati “Nahunze mfite imyaka cumi n’itatu, iyo twabaga muri Congo batubwiraga ko iyo umuntu ahungutse bamwica, cyangwa bakamufunga. Nkurikiranye amakuru nsanga bambeshya. Ubutumwa mpa abasigaye mu mashyamba ni uko bataha mu Rwanda ni amahoro.”
Umuyobozi w’akarereka Rusizi, SINDAYIHEBA Phanuel, yifurije ikaze abatahutse, agaragaza ko mu kiganiro bagiranye bagaragaje ibinyoma babeshywaga ku Rwanda, ari byo byatumye badataha.
Ati “Twabahaye ikaze, tubashimira ko bafashe umwanzuro mwiza wo kugaruka mu gihugu cyababyaye. Batugaragarije ko ibyatumye baba mu buhunzi bamazemo imyaka irenga 32, ari ibinyoma babwirwaga ku Rwanda ko nibahagera bazicwa, nyuma yo kubona amakuru nyayo bafashe umwanzuro wo gutaha kandi ko mu Rwanda ni amahoro.”
Sindayiheba Phanuel, mu butumwa yahaye abakiri mu mashyamba, yabasabye gutaha, abaha amakuru meza ko Umunyarwanda utashye yakirwa neza, agafashwa kwiteza imbere kimwe n’abandi asanze mu gihugu.
Ati “Ubutumwa ni ukubwira abakiri mu mashyamba ko mu Rwanda ari amahoro. Uje arakirwa agafashwa gutuzwa, abana bakajya mu ishuri, ibyamusize mu iterambere agafashwa kubyihutisha.”
Abanyarwanda batahutse bava mu mashyamba ya Congo, banyuze ku mupaka wa Rusizi I mu karere ka Rusizi bajyanwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi, mu murenge wa Nkungu, bakahamara igihe gito bigishwa uburere mboneragihugu, bagafashwa kubona ibyibanze birimo ubwisungane mu kwivuza, hanyuma bagasubizwa mu miryango yabo.
MUHIRE Donatien
UMUSEKE.RW/RUSIZI

