Ibushyuhe bw’isi bushobora kwiyongeraho dogere Celsius 2,8 muri 2100

Ubushyuhe ku Isi bukomeje kwiyongera ku rwego rutabayeho mbere

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ingamba ibihugu byafashe mu kurwanya imihindagurikire y’ibihe zidahagije, ku buryo Isi ishobora gukomeza gushyuha ku kigero giteye impungenge.

Raporo nshya ya gahunda y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ibidukikije (UNEP), yasohotse kuri uyu wa 21 Ukwakira 2026, igaragaza ko mu gihe ibihugu byakomeza politiki ziriho ubu, ubushyuhe bw’Isi bushobora kwiyongeraho dogere Celsius 2,8 bitarenze umwaka wa 2100, ugereranyije n’igihe isi yari itaratangira gukoresha ingufu nyinshi ziva mu bicanwa bihumanya ikirere.

Iyi mibare iri hejuru cyane y’intego yashyizweho n’Amasezerano ya Paris, yo kugerageza kugabanya ukwiyongera k’ubushyuhe bw’Isi kugasigara kuri dogere Celsius 1,5.

Raporo igaragaza ko, kugira ngo Isi igire amahirwe yo kongera kugaruka kuri iyo ntego, imyuka ihumanya ikirere igomba kugabanukaho 18% bitarenze 2030, 45% bitarenze 2035 na 69% bitarenze 2040, ugereranyije n’urwego rwo mu 2025.

Umunyamabanga Mukuru wa ONU, António Guterres, yagaragaje ko ibihugu bidakwiye kwemera ko intego yo gukumira ubushyuhe bukabije itagerwaho.

Yasabye ko hafatwa ingamba zihuse, zirimo kongera ikoreshwa ry’ingufu zisukuye, kugabanya ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli no kurinda amashyamba.

Iyi raporo yasohotse mu gihe hategurwa inama mpuzamahanga ya COP31, iteganyijwe gutangira ku wa 9 Ugushyingo 2026 muri Turukiya.

Icyo iyi nkuru ivuze kuri Afurika: Ibihugu bifite ubushobozi buke bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe bishobora guhura n’ibibazo bikomeye kurushaho, birimo amapfa, imyuzure n’ihungabana ry’ubuhinzi.

Ibi ni byo bituma ibikorwa byo kurengera ibidukikije n’inkunga yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bigira akamaro kanini.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *