Muri Paruwasi Gatolika ya Mbuga urubyiruko rwasabwe kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina

Padiri Anatole IGIRIMBABAZI, ushinzwe Komisiyo y'urubyiruko muri Diyoseze ya Gikongoro

Urubyiruko muri Diyoseze ya Gikongoro rwasabwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya.

Caritas ya Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, ku bufatanye na Komisiyo ishinzwe ivugabutumwa mu rubyiruko, yasabye urubyiruko rwo muri iyi Diyoseze by’umwihariko abo muri Paruwasi ya Mbuga, kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi, runakangurirwa kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya kugira ngo rwiteze imbere.

Ubu bukangurambaga bukorerwa mu maparuwasi atandukanye agize Diyoseze ya Gikongoro, bukanyuzwa mu mikino n’imyidagaduro kugira ngo urubyiruko rubashe kwakira ubutumwa mu buryo buboroheye.

MURARA Antoine, umukozi wa Caritas ya Diyoseze ya Gikongoro, yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha urubyiruko kwirinda ihohoterwa n’ibiyobyabwenge, ariko runashishikarizwa kwizigamira no kugurizanya.

Yagize ati: “Icyo dusaba urubyiruko ni ukwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwirinda ibiyobyabwenge no kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya mu rwego rwo kwiteza imbere, kuko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu.”

Padiri Anatole IGIRIMBABAZI, ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko muri Diyoseze ya Gikongoro, yavuze ko ubu bukangurambaga buri muri gahunda z’ukwezi kwahariwe urubyiruko muri Kiliziya Gatolika, aho Caritas ikoresha umushinga ugamije guteza imbere urubyiruko binyuze mu matsinda.

Ati: “Muri gahunda y’ukwezi kwahariwe urubyiruko, hatangwa inyigisho zinyuze muri Caritas ya Diyoseze ya Gikongoro, mu mushinga ufasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu matsinda. Harimo n’ubukangurambaga bwo kwirinda ibiyobyabwenge, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kwirinda ingeso mbi.”

Bamwe mu rubyiruko rwo muri Paruwasi ya Mbuga bitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko inyigisho bahabwa zibafasha kwirinda ibishobora kubangiriza ubuzima no gutekereza ku iterambere ryabo.

Uwitonze Valentine yagize ati: “Ubu bukangurambaga ni ingenzi kuri twe urubyiruko, kuko budufasha kumenya uko twakwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibiyobyabwenge. Tunashishikarizwa kwishyira hamwe tukazigama kandi tugahana inguzanyo, bikadufasha kwiteza imbere aho gutegereza ko hari undi uzadukemurira ibibazo.”

AKIMANA Alexis na we yavuze ko izi nyigisho zibafasha guhindura imyumvire no kwirinda ingeso mbi.

Yagize ati: “Izi nyigisho zidufasha guhindura imyumvire no kumenya ingaruka z’ingeso mbi. Twishimiye ko badukangurira no kwibumbira mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, kuko biduha amahirwe yo kwizigamira, kugera ku bikorwa by’iterambere no kwigira.”

Ubu bukangurambaga buri kugenda bubera mu maparuwasi agize Diyoseze ya Gikongoro bukazageza igihe hazasorezwa  ukwezi kwahariwe urubyiruko muri Kiliziya Gatolika.

Padiri Anatole IGIRIMBABAZI, ushinzwe Komisiyo y’urubyiruko muri Diyoseze ya Gikongoro ari kumwe n’abakozi ba caritas Gikongoro na Polisi

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *