Chorale Abatwaramucyo yibukije abizera kudacika intege mu gusenga- Video

Chorale Abatwaramucyo yatangijwe mu 1976

Chorale Abatwaramucyo yo muri ADEPR Rubavu yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Hari Igihe Dusenga’, irimo ubutumwa bwibutsa abantu gukomeza gusenga no kwizera Imana, nubwo umuntu yaba ari mu bihe bikomeye cyangwa atarabona igisubizo cy’ibyo ayisaba.

Iyi ndirimbo yasohowe mu rwego rwo kwizihiza urugendo rw’imyaka 50 iyi korali imaze ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo.

Abagize iyi korali bavuga ko bahisemo gukora iyi ndirimbo bashingiye ku butumwa buboneka muri Bibiliya, mu gitabo cya 1 Samweli 1:27, aho Hana agaragaza ko gusenga yizeye Imana bituma umuntu abona igisubizo cy’ibyo ayisaba.

Bavuga ko bifuje kwibutsa abantu banyura mu bihe bikomeye ko badakwiye gucika intege mu gusenga, ahubwo bakwiye gukomeza kwihangana no kwizera ko Imana yumva amasengesho kandi ikayasubiza mu gihe cyayo.

Mu butumwa iyi korali ishaka kugeza ku bayumva, igaragaza urugero rwa Hana wasenze asaba umwana, nyuma akabyara Samweli wabaye umutambyi n’umuyobozi ukomeye mu mateka ya Isirayeli.

Abagize Chorale Abatwaramucyo bavuga ko urugendo rw’imyaka 50 bamaze mu ivugabutumwa na rwo rwabaye isoko y’ubutumwa buri muri iyi ndirimbo. Basobanura ko umwe mu bantu bagize uruhare mu ishingwa ryayo akiriho kandi agikomeza kuririmbamo, bityo ubuhamya bwe n’ibyo iyi korali yanyuzemo mu myaka yose bikaba byarabahaye imbaraga zo gukora iki gihangano.

Chorale Abatwaramucyo yatangijwe mu 1976. Kuva icyo gihe, iyi korali yakomeje kwaguka, kugeza ubwo kuri ubu ifite abaririmbyi barenga 100.

Mu mishinga iyi korali ifite harimo gushaka ibikoresho bya muzika bizayifasha kunoza ibikorwa byayo, gukomeza gukora izindi ndirimbo z’ivugabutumwa ndetse no gutegura ibirori byo kwizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe.

NYURA HANO UREBE INDIRIMBO ‘Hari Igihe Dusenga’:

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *