Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’iza Congo
Umuturage umwe yapfiriye mu kurasana kwabaye hagati y’ingabo za Uganda (UPDF) ziri mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Uku kurasana kwabaye mu mpera z’icyumweru mu gace ka Idohu gaherereye muri teritwari ya Irumu muri Ituri, muri Kivu y’Amajyaruguru. Okapi yatangaje ko ingabo za Uganda zarasanye n’iza […]