Browsing author

NKURUNZIZA Jean Baptiste

Dr. Kalinda uheruka kwinjira muri Sena ni na we utorewe kuyiyobora

Sena y’u Rwanda yabonye Perezida mushya usimbuye Dr Augustin Iyamuremye weguye, ni Dr. Kalinda Francois Xavier watowe akimara kurahirira kuba Umusenateri. Ni mu muhango wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Mutarama 2023, mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, mu muhango wari uyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Inteko itora ikaba yari […]

Ingabo z’u Rwanda zatangiye kwambara amapeti mu gituza

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zavuguruye uburyo bwo kwambara amapeti ku myambaro isanzwe, aho kwambarwa ku ntugu akazajya yambarwa mu gituza.  Ni amavugurura yatangajwe na RDF kuri uyu wa Mbere, tariki 9 Mutarama 2023, aho abasirikare bo ku rwego rwa Ofisiye n’abato imyambaro yabo y’akazi ko gucunga umutekano no ku rugamba bazajya bambara amapeti mu gituza. […]

Umusirikare wishe umugore bapfuye 6900 Frw yahawe imyaka 15 y’igifungo

GICUMBI: Urukiko rwa Gisirikare rwakatiye Cpl Turikumwe igifungo cy’imyaka 15 no kwamburwa impeta za gisirikare nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gukomeretsa umuntu ku bushake bikamuviramo urupfu no gutoroka igisirikare. Ni isomwa ry’urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 6 Mutarama 2023, mu cyumba cy’inama cy’akagari ka Gaseke, Umurenge Mutete mu Karere ka […]

Kwipimisha Covid-19 ku bagenzi bajya n’abava i Burundi byakuweho

Guverinoma y’u Burundi yakuyeho icyemezo cyo kubanza kwipimisha Covid-19 ku bagenzi bajya muri iki gihugu, ibintu byakiriwe neza n’Abanyarwanda basabwaga ibihumbi 15Frw byo kubanza kwipimisha. Iki cyemezo gikubiye mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima rusange no kurwanya SIDA mu Burundi ryasohowe kuri uyu wa 5 Mutarama2023 rishyizweho umukono na Minisitiri Dr. Slyvie Nzeyimana. Iri tangazo rimenyesha […]

Perezida Kagame yagennye Senateri usimbura Dr Iyamuremye Augustin

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize Dr Francois Xavier Kalinda muri Sena y’u Rwanda asimbuye Dr Iyamuremye Augustin weguye ku mpamvu z’uburwayi. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, rishyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente niryo ryemeje ishyirwa muri Sena rya Dr Kalinda. Bagize […]

Kuri Rutangarwamaboko, Turahirwa Moses yakoze “ubuhoni” ahindanya umuco

Umupfumu, Muganga Rutangarwamaboko yaneguye abakomeje guhindanya u Rwanda n’umuco warwo bakoresheje ijambo Kwaanda binyuze mu buhoni bw’ubutinganyi, asabira ibihano bikakaye Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshion ku bwo gusiga icyasha umuco. Ibi abivuze nyuma y’uko amashusho ya Turahirwa Moses wamenyekanye nka Moshion yacicikanye akora ubutinganyi na mugenzi we. Turahirwa na we ubwe yasabye imbabazi, avuga ko […]

Imiti “ivugwaho kongera” igitsina yabujijwe gucururizwa mu Rwanda

Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda FDA) cyahagaritse imiti ikoreshwa mukongerera abagabo igitsina nyuma yo gusanga itujuje ubuziranenge, ndetse abayifite bakayisubiza aho bayikuye. Itangazo rya Rwanda FDA ryashyizweho umukono n’umuyobozi mukuru, Dr. Emile Bienvenue, rivuga ko iyi miti yahagaritswe nyuma yo gukora ubugenzuzi bwimbitse ku bigo bikora bikanacuruza iyi miti bagasanga itujuje ubuziranenge. […]

Hakenewe miliyoni 150Frw zo gusana ikiraro gihuza Kamonyi na Ruhango

Abaturage bo mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi na Mbuye muri Ruhango bari mu bwigunge, nyuma y’uko ikiraro cya Birembo kibahuza cyangijwe n’imvura bigahagarika ubuhahirane hagati yabo. Kuri uyu wa Gatatu, tariki 4 Mutarama 2023, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ari kumwe n’abayobozi b’uturere twa Kamonyi na Ruhango basuye iki kiraro cya Birembo […]