Amerika igiye guhagarika ubucuruzi n’ibihugu 4 bya Afurika

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yatangaje ko igihugu cye kigiye guhagarika amasezerano y’ubucuruzi n’ibihugu bine bya Afurika.

Kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira nibwo Perezida Joe Biden yatangaje ko igihugu cye cyafashe umwanzuro wo guhagarika ibihugu bine bya Afurika birimo Uganda, Central Africa, Niger na Gabon, mu muryango w’ubufatanye mu bucuruzi wa AGOA.

Amakuru dukesha BBC na Reuters aravuga ko Perezida Biden n’ubuyobozi bwe bwafashe uyu mwanzuro kuko ibi bihugu byananiwe kubahiriza amahame agenga abanyamuryango ba AGOA.

Uganda na Central Africa bishinjwa ko ngo byashyizeho amategeko ahana akanakandamiza abakundana n’abo bahuje ibitsina ‘Abatinganyi’, aya akaba ari amategeko akandamiza abantu akanabima uburengazira bwabo.

Niger na Gabon byo bishinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko abayobora ibyo bihugu bahiritse ubutegetsi kandi bitemewe mu bihugu binyamuryango by’ihuriro rya AGOA.

Uyu mwanzuro wo guhagarika amasezeno y’ubufatanye mu bucuruzi hagati ya Amerika n’ibyo bihugu bine bya Afurika, azatangira kubahirizwa kuva tariki ya 1 Mutarama 2024.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yakuriye inzira ku murima abacuruzi bo muri Afurika

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW