Minisiteri y’Ubuzima itangaza ko indwara y’umuvuduko w’amaraso ari imwe mu zikomeje guhangayikisha abantu kuko kenshi babana nayo batabizi.
Imibare ivuga ko mu bantu bakuru umuntu 1 muri 6 arwaye umuvuduko w’amaraso uri hejuru ndetse ko ijanisha riri kuri 15%.
Abantu 23.3% gusa by’abantu babajjwe nibo baziko barwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso babikesha abavuzi b’inararibonye. Mu bantu bose babajijwe , 11.2% basanzwemo indwara y’umuvuduko w’amaraso ukabije.
Ibi nibyo byatumye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Nyakanga 2022, Minisiteri y’Ubuzima ku bufatanye n’ikigo gikora inkingo n’imiti cyo mu Bwongereza, Asrazaneca, bifatanya mu guhangana n’iyi ndwara ikomeje kwibasira abantu, hatangizwa umushinga “Heart Health Africa, ugamije guhashya iyi ndwara.
Uyu mushinga watangijwe na Asrazaneca muri Afurika ugamije kurandura indwara zitandura, ukaba uri gukorera mu bihugu umunani byo muri Afurika birimo Kenya, Ethiopia, Cote d’Ivoire ,Senegal,Nigria Tanzania,Uganda n’uRwanda.
Mu Rwanda byitezwe ko uzakorera mu bigo nderabuzima n’ibitaro bigera kuri 60 byo mu Turere twa Gatsibo mu Burasirazuba bw’uRwanda, Gakenke mu Ntara y’Amajayruguru ndetse n’Umujyi wa Kigali.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe indwara zitandura mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr Francois Uwinkindi, yavuze ko hasanzwe hari gahunda yo guhangana n’indwara zitandura y’imyaka itanu.
Yavuze ko hazakorwa ubukangurambaga inyuze mu bajyanama b’ubuzima.
Yagize ati “Cyane cyane ni ugukora ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo abaturarwanda bamenye izi ndwara, bamenye kuzirinda no kwisuzumisha hakiri kare,ibyo bizagerwaho dukorana bya hafi n’abajyanama b’ubuzima ndetse n’abayobozi b’ibanze kugira ngo abantu tubashe kubigisha kandi kubigisha ni uguhozaho.”
- Advertisement -
Yongeyeho ko Ibitaro by’uturere ndetse n’ibigo nderabuzima bizongererwa ubushobozi, bihabwa amahugurwa ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu gusuzuma no gukurikirana abafite ubu urwayi.
Yavuze ko hari ubwo abantu babaga babana n’iyi ndwara batabizi bityo ko bigiye gutuma abantu bamenya uko bahagaze.
Yagize ati “Hari igihe umuntu ashobora kuyigira atari abizi, icya ngombwa ni uko agomba kumenya ni ryari agomba kumenya kujya kwisuzumisha ndetse agakurikirana gahunda uko zisabwa.Icya kabiri hari ukwegereza serivisi abanyarwanda.”
Umuyobozi Mukuru wungirije wa AsraZaneca, Ashling Mulvaney na we ashimangira ko muri iyi gahunda hazashyirwamo imbaraga ubukangurambaga no kongerera ubushobozi inzego z’ubuzima.
Yagize ati “Iyi gahunda ni uburyo bwiza bwo kwita ku buzima, b’umwihariko mu kubaka inzego z’ubuzima binyuze mu guhugura abatanga serivisi z’ubuzima, bagatanga ubumenyi n’ubukangurambaga ku byongera ibyago indwara zitandura no gufasha inzego z’ubuzima ku kubona ibyangombwa bikenewe mu gupima no gukurikirana indwara y’umuvuduko w’amaraso.”
Imibare ivuga ko muri Afurika abantu bakuze barenga 40% barwaye indwara y’umuvuduko w’amaraso.
Mu mwaka wa 2025, biteganyijwe iyi ndwara izkomeza kwiyongera ku buryo izaba yarafashe abantu bakuru bagera kuri miliyoni 150 muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara honyine mu gihe haba nta gikozwe.
Abagera ku 10% mu bantu barwaye umuvuduko w’amaraso mu bihugu bimwe byo muri Afurika nibo babona ubuvuzi bw’iyo ndwara.
Kuva uyu mshinga HHA watangira, hamaze gufatwa ibipimo birenga miliyoni 27.1 mu baturage no mu bigo nderabuzima.
Ni mu gihe ibipimo by’abafite umuvuduko w’amaraso uri hejuru ari miliyoni 5.3.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW