Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 8.1% mu gihembwe cya gatatu cya 2024

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 8.1% mu gihembwe cya gatatu cya 2024, nyuma y’uko wari wazamutse ku kigero cya 9.8% mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka, ndetse na 9.7% mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka.

Muri iki gihembwe, umusaruro mbumbe wari miliyari 4,806 Frw, uvuye kuri 4,246 Frw mu gihembwe cya gatatu cya 2023.

Urwego rwa serivisi rwagize uruhare rungana na 49%, ubuhinzi bugira 24%, mu gihe urwego rw’inganda rwagize uruhare rungana na 20%, imisoro yinjijwe igira 7%.

Muri rusange, impuzandengo z’ibihembwe bitatu bya mbere bya 2024 igaragaza ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.2%.

NISR ivuga ko ubuhinzi bwiyongereyeho 4% , urwego rw’inganda rwiyongereyeho 8% naho serivisi ziyongereyeho 10%.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kivuga ko  umusaruro umusaruro w’ibyoherehwe mu mahanga wiyongereyeho 16% , aho umusaruro w’ikawa wiyongereyeho 16%.

Muri rusange umusaruro w’inganda  wihariye 8%. Muri uru rwego, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro wazamutseho 26%, umusaruro w’ibikorwa by’inganda  wazamutseho 5%, amashanyarazi wazamutseho 20%,ibikorwa by’ubwubatsi ni  5%.

NISR ivuga ko umusaruro w’ ibikorwa bya siporo wazamutseho 8% , amahoteri na Resitora  wiyongereyeho 17%, urwego rw’imari rwiyongereyeho 15%, serivisi z’itumanaho wiyongereyeho ni 19%.

UMUSEKE.RW

- Advertisement -