Ubutabera buhanzwe amaso kw’isambu yo muri 1959 yateje impaka

RUBAVU: Abaturage bo mu Kagari ka Kinyanzovu baratabariza abakomoka k’uwitwa Nyiragataringenge Gatarina kw’isambu yabo basize mu 1959 ubwo Abatutsi bameneshwaga hakaba hari abashaka kuyibahuguza ku maherere mugihe abayisigaranye bayibashubije mu 1994, bakavuga ko amaso bayahanze ubutabera.

Ni ikibazo cyagiye mw’itangazamakuru taliki 10 Gicurasi 2019 ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagendereraga akarere ka Rubavu, umuturage witwa Ntibankundiye Patrick yamugejejeho ikibazo kijyanye n’isambu y’ababyeyi be yavugaga ko yambuwe n’uwitwa Uwimana Solange.

Ntibankundiye yagaragarije Umukuru w’Igihugu ko gukurikirana iyi sambu byatumye umubyeyi we, Urimubenshi Thomas aburirwa irengero, ndetse na we akaba yaragiye afungwa bya hato na hato ayizira.

Ni umurima uherereye mu Kagari ka Kinyanzovu mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, uyu murima uherereye mu Murenge wa Cyanzarwe, wahoze ari uw’uwitwa Gatarina.

Uyu Nyiragataringenge Gatarina mu mwaka wi 1959 ubwo mu Rwanda Abatutsi bahigwaga yahungiye muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo yahoze yitwa Zaïre.

Amaze kugenda uyu murima wasigaye mu maboko y’uwitwa Rwakageyo na mwene nyina Senyenzi, aba bakaba ari ba Sekuru wa Ntibankundiye Patrick akaba umuhungu wa Ndengejeho Lea, umukazana wa  Rwakageyo.

Ubwo Jenoside yahagarikwaga umuryango wa Nyiragataringenge warahungutse ndetse umukobwa we Kanakuze Gaudence na musaza we baraza bayihabwa na Ulimubenshi Thomas umubyeyi wa Ntibankundiye Patrick na murumuna we Cyangabwoba Aloys.

Guhera mu mwaka wa 2018 nibwo hatangiye imanza Ntibankundiye Patrick arega Kanakuze Budensiyana ndetse yerekana urubanza rwo mu bunzi ruteza ibibazo byavuyemo ko afungwa ku nyandiko mpimbano nyuma yuko bamwe mu bunzi bagaragaje ko urubanza rutabayeho.

Mu mwaka wa 2021 Abunzi b’Umurenge wa Cyanzarwe batesheje agaciro uyu mwanzuro kuko Abunzi b’Akagari ka Kinyanzovu nta bubasha bafite bwo guca urubanza rw’agaciro karenze miliyoni eshatu.

- Advertisement -

Umwaka ushize Urukiko rw’ibanze rwa Rubavu ubwo rwacaga urubanza rwa Uwimana Solange na Ntibankundiye Patrick bakavuga ko imyanzuro yafashwe n’Abunzi ikomeza kugenderwaho nyamara byaragaragaye ko uru rubanza rutigeze rubaho nk’uko byemejwe na bamwe mu Bunzi.

Mukamurenzi Cansilda umwe mu bari bagize Inteko y’Abunzi b’Akagari ka Kinyanzovu avuga ko nta rubanza azi rwabayeho, agatunga agatoki bamwe mubo bakoranaga batumye nawe ahamagazwa na RIB.

Ati’’Twari Abunzi 12 ariko babiri batuvamo aribo Nsabimana Jean Paul na Mpabwanimana Jean Chrysostome bahimba umwanzuro tutabizi dutungurwa no kubona turimo guhamagarwa kuri RIB, tugezeyo batweretse uwo mwanzuro dusanga ufite nimero y’urundi rubanza kandi hariho italiki yo kuwa gatandatu kandi Abunzi badakora muri Weekend,turasaba ko rwose kuri iyi nshuro Urukiko rwakemura ikibazo burundu kuko kimaze kurambirana’’.

Yakomeje avuga ko bagenzi babo baba barahawe ruswa kuko nabo bashatse kubaha amafaranga ngo basinyeho bakanga agasaba ko byateshwa agaciro.

Cyangabwoba Aloys se wabo wa Ntibankundiye Patrick avuga ko iriya sambu umubyeyi wabo yari yarababwiye ko ifite bene yo bahunze mu 1959 akibaza ukuntu umwuzukuru yaba arimo kuyiburana.

Ati’’Navutse nsanga iriya sambu ari iya Gatarina yasigaranye ubwo Abatutsi bameneshwaga muri 1994, Kanakuze yaraje njyewe na mukuru wanjye ariwe ubyara Ntibankundiye Patrick turayibasubiza, ubu twibaza impamvu yaba ayiburana mu gihe twe twayitanze ku mugaragaro imbere y’ubuyobozi none akajya imbere ya Perezida abeshya’’.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bushingiye ku byavuzwe n’abaturage n’isesengura ku byavuzwe n’abafitanye ikibazo, bwavuze ko hashobora kuba harabayeho akarengane ndetse busaba inzego zishinzwe gusuzuma ibibazo by’akarengane (Inkiko n’Umuvunyi).

Gusuzuma iki kibazo kugira ngo niba harimo akarengane koko gasuzumwe kandi niba ntakarengane karimo urubanza ruzarangizwe.

Biteganijwe ko urubanza ruzaburanishwa kuri uyu wa gatatu taliki 19 kamena 2024 ku rukiko rw’isumbuye rwa Gisenyi.

Ntibankundiye ubwo yasobanuriraga ikibazo cye umuyobozi wa RIB Jannot Ruhunga
Cyangabwoba Aloys se wabo wa Ntibankundiye Patrick avuga ko iriya sambu umubyeyi wabo yari yarababwiye ko ifite bene yo
Mukamurenzi Cansilda umwe mu bari bagize inteko y’abunzi b’akagari ka Kinyanzovu avuga ko nta rubanza azi rwabayeho
Urukiko Rwisumbuye rwa Rubavu

OLIVIER MUKWAYA 

UMUSEKE.RW i Rubavu