Abakinnyi ba Arsenal na Paris St Germain batanze ubutumwa bwo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bari mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Abakinnyi ba Paris St Germain bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Amakipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa na Arsenal yo mu Bwongereza yatambukije ubutumwa bwo kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye.

Mu butumwa bw’amashusho, bakinnyi 7 b’ikipe ya Paris Saint-Germain bagendaga bakuranwa bavuga amagambo yo kwifatanya n’u Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubutumwa bw’aba bakinnyi bugira buti “Twifatanyije n’abavandimwe na bashiki bacu b’Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Turunamira Abatutsi barenga miliyoni imwe bishwe kandi turazirakana imbaraga n’umurava by’abarokotse.”

Bukomeza bugira buti “Nyuma y’imyaka 27, u Rwanda ni igihamya cy’uko ikiremwamuntu gifite imbaraga zo kwihangana no guhinduka kandi gishobora kuvuka bundi bushya nyuma y’ibyago bikomeye.”

Ubutumwa bwa Arsenal bwatambukijwe n’abakinnyi barimo Pierre-Emerick Aubameyang, Granit Xhaka, Alexandre Lacazette, umutoza Mikel Arteta n’abandi barimo Tony Adams wakiniye Arsenal FC akaba n’inshuti y’u Rwanda cyane.

Mu butumwa bwabo, bavuze ko “Gufunguka mu kuvuga ibyabaye byubaka ejo heza hazaza hagizwe n’urukundo no kubahana”.

Amakipe ya Paris Saint-Germain na Arsenal FC asanzwe afitanye umubano wihariye n’u Rwanda binyuze mu masezerano yo kwamamaza Ubukerarugendo bw’u Rwanda mu cyiswe ‘Visit Rwanda’

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW