Amalon ntagikorana na 1K Entertainment ihagarariwe na Dj Pius

Umuhanzi uririmba injyana ya Afro Beat, Bizimana Amani uzwi nka Amalon ntibikirimo urujijo yatandukanye na 1K Entertainment.

Amalon avuga ko ikigo cya Dj Pius kitamukoreye ibyo yifuza

Mu buryo bweruye umuririmbyi  Amalon yatandukanye na 1K Entertainment ihagarariwe na Dj Pius wayishinze bari bafitanye amasezeramo y’imikoranire yagombaga kurangira mu mpeshyi ya 2021.

Anyuze mu itangazamakuru, Amalon yumvikanye kenshi atunga agatoki 1K Entertainment ayishinja kumurangarana mu bikorwa bye bya muzika, hari n’imishinga ye ngo yadindiriye muri Studio.

Mu ibaruwa 1K Entertainment yandikiye Amalon yamenyeshaga ko amasezerano y’imikoranire ahagaze.

Yagize ati “1K Entertainment Ltd irakumenyesha ko amasezerano yari ifitanye na Bizimana Amani a.k.a Amalon ageze ku musozo kandi ko tutifuza kuyongera.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

1k Ltd ifashe aka kanya, kugira ngo igushimire kuri uru rugendo twatangiranye n’ubwo rugeze ku musozo rwatanze umusaruro ku mpande zombi kandi tukwifurije amahirwe masa ahazaza.

Ku yindi mishinga itararangira twari dufitanye tuzafatanya kuyishyira mu bikorwa.”

- Advertisement -

Amalon yaherukaga gusohora indirimbo nshya yitwa ‘Amabara’ yakoranyena B Threy, Bushali, Alyn Sano na Marina.

Uyu muhanzi yabengutswe na 1K Entertainment nyuma y’igihe kinini akorera umuziki muri Green Ferry iyoborwa na Dr Nganji.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW