Anne Kansiime aritegura umwana uzavuka ku nda yatewe n’umukunzi we mushya

Umunyarwenya wo mu gihugu cya Uganda, Anne Kansiime abinyujije kuri konti ye ya Instagram yatangaje ibyishimo afite yatewe no gusama.

Anne Kansiime aritegura kubyara

Mu magambo yashyize kuri Instagram no ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko yamaze igihe kinini ategereje uburyo bwiza bwo gutangariza inshuti ze ko mu minsi mike azabona ishami rimushibutseho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo Kansiime w’imyaka 34 yabitangaje ndetse avuga ko ku wa Gatanu tariki 16 mata 2021 ari bwo azasangiza abakunzi be kuri youtube ibyishimo afite, ubwo yavugaga ko yari akumbuye abamukurikira ndetse ko afite byinshi byo kubabwira.

Anne Kansiime ni umunyarwenya umaze kumenyekana, cyane cyane mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba ari na ho abantu bahera bamwita umwamikazi wa comedy muri aka Karere.

Akunze kumvikana mu mbwirwaruhame ze zo gusetsa asa nk’ugaragaza uko urushako rugorana ariko utabasha kugira uwo ubwira agahinda kawe.

Mu mwaka wa 2019 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kansiime yatangaje ko afite umukunzi mushya kandi ko amwishimiye, ibivugwa ko yari na ‘manager’ akunze kwita

“Kantu”, ijambo yanakoresheje ku mugoroba wo ku wa 14 mata 2021 avuga ko mu minsi mike azabona “Kantu mutoya”.

Anne Kansiime afite imyaka 34, yavukiye mu gace ka Mparo, Akarere ka Kabale mu Burengerazuba bwa Uganda.

Ni umunyarwenya, akina filime akaba n’umwanditsi w’udukino dusekeje.

- Advertisement -

Kansiime afite abavandimwe babiri, Allen Linsdell na Shine Omukinga akaba yari yarashakanye na Gerald Ojok babana kuva 2013-2017.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Anne Kansiime avuga ko inda yayitewe na Kantu
Anne Kansiime yabanje gukundana na Gerald Ojok

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW