Buri mwarimu turifuza ko agira Mudasobwa ye – Min Twagirayezu

Nyamasheke: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri Abanza n’Ayisumbuye muri Minisiteri y’Uburezi, mu ruzinduko rwe mu Karere ka Nyamasheke ku wa Kabiri w’iki Cyumweru yavuze ko ikifuzo ari uko Umwarimu wese agira mudasobwa ye, ubumenyi imwunguye akabusangiza abanyeshuri.

Min Twagirayezu Gaspard kuri G.S.Umucyo Karengera areba uko kwigishiriza ku ikoranabuhanga bikorwa

Uruzinduko rw’uyu Muyobozi ruri muri gahunda ya Minisiteri yo kugenzura ibibazo binyuranye biri mu Burezi nyuma y’itangira ry’Igihembwe cya Gatatu ku banyeshuri bose.

Min Twagirayezu Gaspard yasuye Ikigo cy’Amashuri cya G.S.Umucyo Karengera areba uko kwigisha hifashishijwe ikoranabuhanga bikorwa.

Yasuye ibyumba by’amashuri bigeretse biri kubakwa kuri G.S.Maseka mu Murenge wa Kanjongo, n’Ishuri Nderabarezi rya Mwezi (TTC Mwezi).

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yagarutse ku mashuri yasanze atubatse neza agasaba ko asubirwamo.

Ati “Hari ibyagiye bikorwa ukobona ntibyakozwe neza ibyo bigomba gusubirwamo, birumvikana ko nubwo igikorwa gikorwa ari amashuri menshi (yubakwa) kigakorwa mu gihe gitoya, ariko ntibivuze ko hari ibikoresho bigomba gukoreshwa ku mashuri y’abana bacu bitameze neza, ni byo twaganiraga ko ababikoze bagomba kubisubiramo kugira ngo ibikoresho bijya ku mashuri bibe bisa neza.

Mu mwaka ushize mu Rwanda hose hatangijwe umushinga wo kubaka ibyumba by’amashuri bisaga ibihumbi 22, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yavuze ko hari aho amashuri yamaze kuzura, ariko ko hari n’aho ataruzura cyane cyane amashuri ageretse (en etage).

Nyuma Ishuri Nderabarezi rya Mwezi (TTC Mwezi), Umunyamabanga wa Leta yavuze ko bene aya mashuri ari yo atanga abarimu kuko ibyo igihugu gitegereje ku burezi biva muri TTCS.

Yavuze ko Leta yatangiye guteza imbere abiga muri ariya mashuri na Mwarimu muri rusange, aho umunyeshuri wiga muri TTC yishyura 50% y’amafaranga y’ishuri (school fees) na Leta ikishyura igice gisigaye.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Min Twagirayezu Gaspard avuga ko Leta ifite gahunda yo kubaka ishuri ryiza hafi y’ibigo by’Amashuri Nderabarezi (TTCs) kugira ngo abana bahiga bajye babona aho bajya kwitoreza umwuga wo kwigisha, ibyo ngo bizajyana no kongera ibikorwa remezo by’ariya mashuri birimo kongera ibyumba afite no kubyubakira za laboratoire.

Ibijyanye n’icumbi ry’abarimu, na cyo ngo ni ikibazo rusange, Leta irareba uko gikemuka.

Abarimu bari bagaragaje imbogamizi yo gutaha kure kandi ntibagire ibitabo, Min Twagirayezu Gaspard avuga ko ibitabo na byo ngo Leta iri kugenda ibikwirakwiza mu bigo no mu barimu.

Yagize ati “Urugamba turimo rwo kongera amashuri, ubwiza byayo n’ibyo bakoresha, muri iyi minsi turi gushyira ingufu mu gushaka mudasobwa z’abarimu, iyo wamuhereyeho izo ngufu washyize mu barimu zigera no mu banyeshuri, ubumenyi bwe bugera no ku banyeshuri. Dufite intego ko Mwarimu agira computer ye bizatwara igihe ariko ni byo dushaka gukora.

Mu myaka ibiri cyangwa itatu ngo Minisiteri y’Uburezi yifuza ko ‘smart classes’ ziba zageze aho zishobora kugera hose.

Akarere ka Nyamasheke karimo ibigo by’amashuri 178 muri byo 98 bifite icyikiro cy’amashuri abanza gusa, 40 ni uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda, 21 ni uburezi bw’ibanze bw’imyaka cumi n’ibiri, amashuri 10 yigisha ubumenyi rusange, andi 9 ni ay’iby’ubumenyingiro n’imyuga.

Muhire Donatien/ Umuseke. Rw

#Rwanda #MINEDUC #REB