Burundi: Igitero cy’abitwaje intwaro cyahitanye 7 barimo abagabo 2 n’abagore babo

Abantu 7 bishwe barashwe n’abitwaje intwaro mu gitero cyamaze amasaha abiri n’igice muri Komini ya Rusaka mu Ntara ya Mwaro.

Nta mutwe w’inyeshyamba wigambye kirya gitero

Iki gitero cyagabwe ku kabari kitwa Epitas mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu nk’uko byemejwe n’Igipolisi cy’u Burundi.

Abagabye igitero ku baturage bicaga inyota ntibaramenyekana gusa hari abantu 8 batawe muri yombi batangiye gukorwaho iperereza nk’uko bivugwa n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Mwaro.

Uwarokotse ubwicanyi yagize ati “Twese twarimo tunywa akarahuri mu kabari ka Epitas twumva amasasu menshi. Ubwoba bwadufashe abantu biruka bajya aho babonye hose.”

Mu bahitanywe n’iki gitero harimo uwitwa Egide Kwizera wari umucungamari wa Komini Rusasa wicanywe n’umugore we, Eric Ndizeye wari umuyobozi ushinzwe amasomo kuri Lycée Communale de Rusasa n’umugore we wari umuyobozi w’iryo shuri n’Umwana wabo w’umukobwa yigaga mu mwaka wa Gatandatu.

Abandi bishwe ni Astère Simbananiye, yari umusoresha muri Komini Rusaka, n’uwitwa Ferdinand umukozi wo mu muryango w’Ababikira ukorera mu Rusaka.

Hari abandi bakomeretse bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kibumbu muri Mwaro. Abakoze ubwo bwicanyi basahuye abishwe amafaranga atamenyekanye.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Mwaro yabwiye Itangazamakuru ko icyo gitero cyakozwe n’abantu babiri bitwaje imbunda.

Icyegera cy’Umukuru w’Igihugu asanzwe ari kavukire muri Komini Rusaka yahise atumizaho inama y’umutekano ku murwa mukuru wa Komini Rusaka.

- Advertisement -

Si ubwa mbere muri iyi Komini habereye ubwicanyi nk’ubu, vuba aha tariki 04 Mata 2021 umwana n’umukozi w’Umunyamabanga w’ishyaka CNDD-FDD muri Komine Rusaka bishwe n’abitwaje intwaro.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW