Davis D na bagenzi be bashinjwa gusambanya umwana baritaba Ubushinjacyaha

Abahanzi Icyishaka David uzwi nka Davis D, Ngabo Richard uzwi nka Kevin Kade na Habimana Thierry ukora akazi ko gufotora, kuri uyu wa Kabiri baritaba Ubushinjacyaha ku nshuro ya Kabiri.

Davis D ibumoso na Kevin iburyo

Ku wa Mbere tariki 26 Mata 2021 Kevin Kade na Thierry Habimana bari bitabye Ubushinjacyaha bataha batabajijwe kuko Davis D atari yakabazwa n’Ubugenzacyaha.

Aba basore uko ari batatu bafashwe tariki 21 n’iya 24 Mata 2021, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Ubwo Kevin Kade na Habimana Thierry bagezwaga mu Bushinjacyaha ntibabajijwe kuko Davis D wafashwe nyuma yabo atari yakabazwa n’Ubugenzacyaha ku byaha akekwaho bituma Ubushinjacyaha bufata icyemezo cyo gusubika ibazwa ryabo rishyirwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mata 2021.

Ibi byaha bakurikiranyweho babikoreye muri Kicukiro na Nyarugenge ku matariki atandukanye 18-19 Mata 2021, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

RIB ivuga  ko Umukobwa w’imyaka 17 wasambanyijwe n’abakekwaho kumusambanya boherejwe muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo hafatwe ibimenyetso bizashingirwaho mu butabera.

Umubyeyi wa Davis D we yavuze ko kugeza ubu bamaze gushyiraho itsinda ry’abanyamategeko bazafasha uyu muhanzi mu bijyanye n’ubwunganizi mu mategeko.

Iki cyaha cyo gusambanya umwana gihanwa n’ingingo ya 133 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uwo iki cyaha gihamye ahabwa igihano cy’Igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

- Advertisement -

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW