Gicumbi: Umukobwa wigaga mu wa 4 mu mashuri yisumbuye yasanzwe mu giti yapfuye

Mu karere ka Gicumbi mu Murenge wa Bukure haravugwa urupfu rw’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 wiyahuye, bikekwa ko ibibazo byamurenze ari gukora ibizamini ku ishuri.

Uyu mukobwa yitwa Nyirabizeyimana Denise bikekwa ko yiyahuriye mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Nyarubira, Akagari ka Rwesero mu Murenge wa Bukure.

Amakuru yemejwe n’ubuyobozi bw’uyu Murenge ndetse buvuga ko hagikomeje iperereza ku cyateye uru rupfu.

Urupfu rwa Nyirabizeyimana Denise rwamenyekanye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 16 Mata 2021,  umurambo we wasanzwe umanitse mu giti mu ishyamba rya Kanyama.

Amakuru yatanzwe n’abagenzi banyura muri iri shyamba.

Hategekimana Frodouard ne Se wabo wa nyakwigendera atangaza ko uriya mukobwa yari asanganywe ikibazo cy’uburwayi.

Agira ati “Yigaga kuri Rambura Fille mu mwaka wa kane. Yari yagiye gusura mukuru we. Twabonaga amaze kugira agahenge kuko yari amaze igihe mu rugo, yari ameze nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe, twe twaramuvuje no ku ishuri baramuvuje.”

Avuga ko ikibazo cy’uburwayi cyamufashe mu gihembwe cya kabiri amaze gukora ikizamini cya mbere, ngo atangira aribwa n’umutwe, yafata ikayi asoma umutwe ukamurya.

Ubuyobozi bw’ikigo yigaho bwaketse ko uyu mwana yagize ikibazo kubera kwiga cyane kuko yatangiye nyuma y’abandi, bagakeka ko yiganaga umuhate agira ngo afate abandi batangiye mbere ye.

- Advertisement -

Se wabo avuga ko umwana yari atangiye kujya agarura akenge ariko ubundi bikongera kumufata agakora ibidasanzwe.

Uriya mukobwa ni uwo mu Mudugudu wa Karushya, Akagari ka Karushya mu Murenge wa Bukure, Se w’uriya mwana na we ngo ntasohoka mu nzu afite uburwayi bwo mu mutwe.

Yari umwana wa gatanu mu bandi bakobwa bavukana.

Uriya mukobwa ngo yari afite agatambaro ka echarpe yuriye igiti akihambira mu ijosi arasimbura basanga anagana nk’uko Se wabo abyemeza.

Mukuru we ngo yamusiganye n’abandi bana ajya guhinga, agarutse aramubura na we aza kumenya ko hari umuntu wiyahuye aza gusanga ni uwo murumuna we.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka muri uriya Murenge humvikanye amakuru y’umugabo wiyahuye yanyoye umuti wica uzwi nka tsiyoda.

Umurambo nyuma yo kuwukura ku Kigo Nderabuzima mu Murenge wa Giti, abo mu muryango we bavuga ko bamushyingura.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NGIRABATWARE Evence
UMUSEKE.RW