Green P uri i Dubai aritegura gusanga THE BEN muri USA

Umuraperi Nyarwanda Rukundo Elie uzwi nka Green P ari i DUBAI muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, ashobora gusanga bakuru be The Ben na Danny Scott muri Leta Zunze Ubumwe Zamerika.

Green P ubu atuye mu mujyi wa Dubai aho azava asanga bakuru be muri USA

Uyu musore utakibarizwa ku butaka bw’u Rwanda ari i Dubai aho yabonye akazi atifuje gutangaza.

Ariko kandi ngo gahunda ihari ni ukuhamara iminsi mike agahita yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko biri mu byifuzo ndetse n’intego ze.

Green Pusigaye wiyita Milly Bandana yatangaje ko nyuma yo kubona akazi i Dubai ateganya kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika agatangira urugendo rwo gushaka ubuzima bushya.

Yagize ati “Ubu ndi hano mu kazi, mfite gahunda nyinshi zirimo no kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Nubwo ariko atigeze avuga igihe azagira muri Amerika yashimangiye ko atazamara amezi menshi i Dubai.

Ati “Sinavuga ngo ni ryari, gusa ni mu mpera z’uyu mwaka.”

Green P kandi ngo muri gahunda afite harimo no gukomeza umuziki muri iki gihe ari i Dubai, aho yizeye ko aribwo agiye gukora cyane kurusha mbere.

Ati “Ahubwo ubu nibwo ngiye gukora cyane, navuye mu Rwanda ndangije gukora album y’indirimbo 12, hano mpafite umuntu uzamfasha ibyo gufata amashusho yazo.”

- Advertisement -

Green P yamenyekanye cyane mu itsinda rya Tuff Gang yari ahuriyemo

na bagenzi be Fireman, Bulldogg, Jay Polly ndetse na P-fla, mu ndirimbo zakunzwe cyane nka Kwicuma, Inkongoro y’umushimusi, Gereza, Ibiro by’Ibanga n’zindi nyinshi.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW