Ibikorwa byo gushakira inkunga Abageni baraye muri Stade asaga Frw 500, 000 amaze gutangwa

Nyuma yo kurazwa muri Stade ku minsi wa mbere w’ubukwe bwabo bakerekwa n’Itangazamakuru kuko bari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19  bigakurura amagambo ku mbuga nkoranyambaga, hari abantu batangiye gukusanya amafaranga yo kubafasha kujya mu kwezi kwa buki.

Ni ubukangurambaga buri kubera ku rubuga rwitwa Save Plus hatangiye gukusanyirizwaho amafaranga yo gufasha bariya bageni, aho intego abarutangije bihaye ari ugukusanya miliyoni 1,5Frw mu minsi 8.

Hamaze gukusanywa asaga Frw 528,935 angana na 35.3% y’ayo biyemeje kubona.

Abantu batandukanye mu Rwanda bari mu bafashe iya mbere mugukusanya amafaranga yo guhoza amarira uriya muryango utarahiriwe ku munsi wa mbete w’ubukwe bwabo.

Urutonde rw’abamaze gutanga amafaranga nk’uko bigaragara kuri ruriya rubuga Save Plus ni abantu 88.

Ku rundi ruhande Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Miss Nishimwe Naomie yemereye bariya bageni gufata imyambaro irimo Amakanzu, amashati n’ibindi mu iduka rye ryitwa ‘ZOI’ nta kiguzi bazatanga.

Miss Naomie yagize ati “Bemerewe kuza bagafata umwenda wose muri Zoi, kubera ko nta muntu wese wifuza kurangiriza ubukwe bwe muri Stade, rero twagerageje igishoboka cyose kugira ngo dutume bishima n’ubwo atari byiza kwica amabwiriza (ya Covid-19)”

Mu kubahoza intimba n’amarira y’ijoro barajwe muri Stade, Onomo Hotel na yo yemeye kuzacumbikira bariya bageni ijoro ryose bagafata icyo bashaka muri Hotel bakiyibagiza imibu n’imbeho y’ijoro barayemo ku munsi wa mbere w’amateka w’ishingwa ry’urugo rwabo.

- Advertisement -

Iyi Hotel yatangaje ko izabategurira umunsi udasanzwe nk’utegurirwa Abageni muri Hotel bakahakorera ijoro ry’urukundo ku buntu n’ubwo iryo bari bateguye ryapfuye bitewe n’amakosa yabo yo kwica amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umuhanzi Dj Pius na we yatangaje ko agiye kumara icyumweru muri Onomo Hotel ari kumwe na Producer Madebeats bakora ‘Extended Plyalist’ Ep yise ‘Muri Stade’ izaba iriho inkuru ibara ibyabaye kuri bariya bageni.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko aba bantu bakoze amakosa babizi nkana, ndetse ko bari baburiwe ariko bakabirengaho. Yasabye abantu kwirinda kugira Polisi ikibazo kandi ibarindira umutekano.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW