Igikomangoma Philip, Umugabo w’Umwamikazi w’Ubwongereza yapfuye

webmaster webmaster

Igikomangoma Philip, akaba umugabo w’Umwamikazi w’Ubwongereza “Queen Elizabeth II” yapfuye afite imyaka 99 nk’uko byatangajwe n’ingoro y’ibwami Buckingham Palace.

Igikomangoma Philip n’Umwamikazi Elizabeth II ni bamwe mu bazwi baze imyaka myinshi bana nk’umugore n’umugabo

Itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko Prince Philip yapfuye mu gitondo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata 2021 agwa ahitwa Windsor Castle.

Prince Philip wari ufite izina ry’icyubahiro rya Duke of Edinburgh, ni umwe mu barambanye n’umugore we mu mateka y’Ubwongereza, yasubiye iwe tariki 16 Werurwe 2021 nyuma y’ukwezi arwariye mu Bitaro.

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson yashimye imirimo Prince Philip yakoze avuga ko yabereye urugero abakiri bato batabarika.

Prince Philip yashakanye n’Umwamikazi Elizabeth II mu mwaka wa 1947 babyaranye abana bane, bakaba bafite abuzukuru 10.

Imfura yabo ni Prince of Wales, Prince Charles, yavutse mu 1948, akurikirwa na Princess Royal, Princess Anne, wavutse mu 1950, akurikirwa na Duke of York, Prince Andrew, wavutse mu 1960 na Earl of Wessex, Prince Edward, wavutse mu 1964.

Igikomangoma Philip yavukiye ku Kirwa cyo mu Bugereki kitwa Corfu tariki 10 Kamena 1921.

Se yitwaga Prince Andrew of Greece and Denmark, ni umwana w’umuhererezi w’Umwami George I w’ahitwa Hellenes.

Nyina ni Princess Alice, akaba umukobwa w’Igikomangoma ‘Prince Louis of Battenberg’ na we akaba yari Umwuzukuru w’Umwamikazi Victoria.

- Advertisement -

Abaturage benshi mu Bwongereza bacyumva iyo nkuru ibabaje bajyanye indabo ibwami mu rwego rwo kwifatanya n’umuryango yasize.

BBC

UMUSEKE.RW