Imirenge 6 y’Intara y’Amajyepfo yashyizwe muri Guma mu Rugo

Mu gihe Intara y’Amajyepfo ikomeje kugarizwa n’icyorezo cya Coronavirus, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje amabwiriza mashya akurikizwa mu Mirenge 6 y’Uturere dutatu mu Ntara y’Amajyepfo.

Imirenge 6 mu Ntara y’Amajyepfo yashyizwe muri Guma mu Rugo

Imirenge ya Ruhashya na Rwaniro muri Huye yashyizwe muri Guma mu Rugo, kimwe n’Imirenge ya Gikonko, Kansi na Mamba muri Gisagara ndetse n’Umurenge wa Ruramba muri Nyaruguru.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko izo ngamba zashyizweho nyuma yo kubijyamo inama n’izindi nzego zitandukanye.

Kubera iriya mpamvu, insengero muri iriya Mirenge n’ibindi bikorwa byose birafunga mu gihe cy’Ibyumweru bitatu, haraba hakora gusa ahacururizwa ibiribwa.

Coronavirus iracyahari, Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Mata 2021 yatangaje ko iki cyorezo cyahitanye abantu 3 (Abagore 2 b’imyaka 79 na 68 n’umugabo w’imyaka 61 baguye i Kigali) bituma abamaze gupfa bagera kuri 314.

Habonetse abanduye bashya 178, abanduye bose bageze ku 22,862. Hakize abantu bashya 111, abakize bose ni 20,705.

Abakirwaye ni 1,843 muri bo abarembye ni 4. Kuri uyu wa Kabiri nta bantu bashya bakingiwe. Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021 kugeza ubu ni 348,926.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

UMUSEKE.RW