Insina bita ‘INDAYA’ ntizikigezweho i Muhanga hatangiye gahunda yo kuzisimbuza

Abahinzi ku bufatanye n’Inzego z’Akerere ka Muhanga bemeje ko bagiye kuvugurura insina z’urutoki hagaterwa izitanga umusaruro mwiza, insina ngo zitagitanga umusaruro zirimo izitwa indaya zizwiho kubyara cyane, ariko zikera agatoki gato.

Inzego z’Akarere zafatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo kuvugurura urutoki

Igikorwa cyo kuvugurura insina z’urutoki no gukurabo izidatanga umusaruro bagiye kubikora mu byiciro 2.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline watangije ku mugaragaro iyi gahunda mu Murenge wa Rugendabari yabwiye abahinzi ko mu Byumweru 3 bagiye kuvugurura urutoki barukorere neza kugira ngo rurusheho gutanga umusaruro ushimishije.

Kayitare avuga ko ubutaka buhingwaho mu Karere kose ka Muhanga buri ku buso bwa hegitari ibihumbi 40, avuga ko urutoki rwonyine rwihariye 1/2 cy’ubutaka buhingwaho.

Yagize ati: ”Twasanze tugomba gushyira ingufu nyinshi ku gihingwa cy’urutoki kuko rutunze umubare munini w’abaturage bacu.”

Umuyobozi w’Akarere avuga ko mu cyiciro cya kabiri bazashaka imbuto nziza zisimbura izidatanga umusaruro uko bikwiriye.

Twahirwa Placide umwe mu bahinzi, avuga ko nubwo bafite ubutaka bunini buhinzeho urutoki, ariko nta mafaranga menshi abahinzi baruvanamo kuko igitoki kimwe kigura Frw 4000.

Ati: ”Nta modoka yo mu bwoko bwa Fusso yari yaparika hano ije gupakira ibitoki.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Twahirwa avuga ko igikorwa cyo kuvugurura urutoki bacyakiriye neza, kandi bakaba bagiye gukurikiza inama zose bagiriwe.

Umuyobozi wa Sitasiyo ya RAB mu Karere ka Muhanga, Ruhango ndetse na Kamonyi Kayumba John yabwiye Umuseke ko hari imbuto y’insina bazaha abahinzi iri ku giciro cyiza kitabahenze.

Kayumba yavuze ko gahunda yo gusimbura insina z’urutoki zidatanga umusaruro bizatangira muri Nzeri kugira ngo iki gikorwa kizatangirane n’imvura y’umuhindo.

Yagize ati: ”Ikigo cy’ibarurishamibare cyagaragaje ko urutoki rukoreye neza ruri ku buso bwa hegitari ibihumbi 6 birenga.”

Abashinzwe ubuhinzi bavuga ko urutoki rwera mu gihe cy’umwaka umwe, bakavuga ko imbuto nziza y’urutoki bagiye guha abahinzi izatanga umusaruro kuko igitoki kimwe kizajya kigura Frw 8 000.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko abarenga 80% by’abaturage bahinga urutoki, iyi gahunda bayigize iyabo ntiharirwe Leta, ngo yabateza imbere mu birebana n’ubukungu.

Urutoki rwo mu bwoko bita indaya nirwo rugiye gusimbuzwa
1/2 cy’ubutaka mu Karere ka Muhanga, gihinzeho urutoki.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.Rw/Muhanga.