Ishyaka PSP rirasaba Abanyarwanda kwima amatwi abapfobya Jenoside rikihanganisha abayirokotse

webmaster webmaster

Ishyaka ry’ubwisungane rigamije iterambere (PSP) ryihanganishije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, rivuga ko hashize imyaka 27 Abanyarwanda bahanganye n’ingaruka za Jenoside ariko ko ‘Kwibuka Twiyubaka’ ari wo musingi wo gukomera.

Nkubana Alphonse, Perezida w’Ishyaka PSP

Mu kiganiro gito Nkubana Alphonse, Perezida w’Ishyaka PSP, yagiranye n’Imvaho Nshya yatangaje ko nk’ubuyobozi bw’ishyaka PSP bihanganishije Abarokotse Jenoside.

Ati: “Muri iki Cyumweru cy’icyunamo twibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bw’Ishyaka PSP turihanganisha Abarokotse Jenoside tubabwira ngo ntibaheranwe n’agahinda ahubwo dukomeze kwibuka twiyubaka”.

Nkubana agaragaza ko kuba abantu bahabwa umwanya bakibuka ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ikimenyetso cy’uko ingabo zari iza RPA zahagaritse Jenoside, ariko n’abishwe bakibukwa, bagahabwa icyubahiro bambuwe na Leta yateguye Jenoside ikayishyira mu bikorwa.

PSP isaba inzego z’ubuyobozi zitandukanye gukurikiza amategeko mu gihe cyose haba hagaragaye abashaka kugoreka amateka ya Jenoside, kuyipfobya cyangwa kuyihakana.

Ubuyobozi bwa PSP busaba imiryango y’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kudatega amatwi abagamije kubayobya kubera inyungu zabo bwite.

Nkubana Alphonse, Perezida w’Ishyaka PSP agira ati “Hari abihisha inyuma y’ibikorwa bigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bityo bagashaka gukoresha abayirokotse, mu rwego rwo kuyipfobya. Bene abo turabasaba kubima amatwi kuko dufite ubuyobozi bwiza butega amatwi abaturage babwo, nta mpamvu yo guhindukira ngo tubutaramane tuzi umwijima bwadukuyemo”.

Abatutsi basaga miliyoni bishwe mu gihe cy’iminsi 100 gusa. Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe n’ingabo zari iza RPA amahanga yose arebera ndetse n’Umuryango w’Abibumbye nta bushake wagaragaje mu gutabara abicwaga.

IVOMO : Imvaho Nshya

- Advertisement -

UMUSEKE.RW