Hashize umwaka urenga umurwayi wa mbere wa Covid-19 agaragaye mu Rwanda uko iyi ndwara yakazaga umurego byakomye mu nkokora ibikorwa byinshi. Muri byo uburezi ntibwasigaye kuko ku italiki ya 16 Werurwe 2020 abana batashye iwabo batarangije igihembwe cya mbere, ndetse amashuli yamaze igihe kinini yarahagaze mu Rwego rwo kwirinda iki cyorozo.
Hibazwaga ikizakurikiraho nyuma yo kumara igihe kinini batiga, Leta yafashe ingamba yo gukoresha itangazamakuru abana bagakurikirana amaso kuri radio cyangwa television mu byiciro bitandukanye bari iwabo.
Ababyeyi batandukanye, abanyeshuli n’abarezi (abayobozi b’amashuli) baganiriye n’Umuseke bemeza ko nubwo uburezi bwakomwe mu nkokora ariko abana basubiye mu ishuri kandi baratsinda.
Iyamuremye Francois umwana we yiga muri Ecole Etoile Rubengera yatubwiye ko umusaruro yagiraga utahindutse ahubwo yagize amanota meza kurusha mbere.
Ati “Amanota umwana yagize yarantunguye cyane wenda umwanya ntiwawitaho kuko uko byagenda iyo biga hagomba kubamo uwambere n’uwanyuma ariko amanota yagize ni meza ku buryo wagira ngo nta cyabaye.”
Avuga ko impamvu yo gutsinda k’unyeshuri we ari uko nk’ababyeyi bagiye babafasha mu biruhuko, n’abarezi bashyiramo imbaraga zidasanzwe.
Dusingize Donatha na we urerera kuri Ecole Etoile Rubengera yatubwiye ko icyambere abona ari uko Abarimu bagarutse bazi ko hari igihe cyatakaye.
Ati “Nta cyizere nari mfite ko umwana azagira amanota meza, natunguwe ntiyasubiye inyuma. Umwana wabaye uwanyuma mu ishuri yagize 69% urumva ko batsinze. Mbona icyabiteye, Abarimu baraje bazi ko hari igihe cyatakaye bityo bakaba bazi ko nta yandi mahitamo usibye gukora batikoresheje.”
- Advertisement -
Uwizeye Seth uyobora Ecole Etoile Rubengera yabwiye Umuseke ko mu ngamba bafite ari uko n’abana batatsinze neza bazkomeza kubazamurira urwego mu kiruhuko bakazagaruka batyaye.
Ati “Uburyo bitwaye ntabwo twabigaya ahubwo turabashima umuhate bashyizemo.”
Gihozo Aline ni umunyeshuli wiga mu mwaka wa Gatanu mu mashuli abanza, yatubwiye ko abona impamvu yatumye batsinda ari uko ababyeyi bakomeje kubasubirishamo amasomo mu rugo ndetse no kuba barakurikiranaga amasomo kuri Radio.
Munyentwari Olivier uyobora Ecole Secondaire Rubengera, we avuga ko nubwo abana batsinze bitari ku kigero bari basanzwe batsindaho ndetse ko n’imyitwarire (discipline) yahindutse cyane, ngo abana baje bafite imyitwarire itari myiza bijyanye n’igihe bari bamaze mu rugo.
Ati “Yego baratsinze ariko si ku kigero batsindagaho, amanota yaragabanutse nubwo batsinze.”
Avuga ko umwana umaze igihe atiga n’uwiga batatsinda kimwe.
Yagize ati “Ubutumwa duha ababyeyi ni ukuba hafi abana muri iki gihe gito bagiye kumarana.”
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
Ngoboka Sylvain / Umuseke.rw