Kigali: Umucuruzi yahaye umusore $10,000 ngo amujyanire kuri Bank, undi ahita atangira kuyarya  

Kuri uyu wa Kane tariki 15 Mata 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwasubije umucurzi amwe mu madolari ye yari yahaye umusore ngo ayamujyanire ku Bank undi ahita atangira kwikenura.

Uyu mucuruzi yasubijwe amafaranga yari yibwe ariko havuyeho $600

Gihana Zabron, umucuruzi mu Mujyi wa Kigali yasubijwe amadolari 9,400($) ku agera ku 10,000$ yari yibwe n’umukozi we Rurangwa Florien.

Uyu Rurangwa yahawe ariya mafaranga tariki 12 Mata 2021 kugira ngo ayajyane kuri Banki ayashyire ku konti ya Gihana Zabron.

RIB ivuga ko Rurangwa habereye ubwo amafaranga arayatorokana, afatwa amaze gukoreshaho $600.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry avuga ko uriya musore yafashwe ku munsi yatwariyeho ariya mafaranga nyuma y’uko umucuruzi yahise atanga ikirego.

Yavuze ko Rurangwa akurikiranyweho Ubujura, kikaba ari icyaha giteganywa n’ingingo ya 166 mu Gitebo kirimo itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Gihana Zabron, umucuruzi mu Mujyi wa Kigali yasubijwe amadolari 9,400($)
Rurangwa yafashwe amaze gukoresha $600 umunsi umwe

AMAFOTO@RIB Twitter

- Advertisement -

UMUSEKE.RW