Muhanga: Abasore 2 bafashwe bakekwa ko bari mu itsinda ryambura abantu bakanabatema

Inzego z’umutekano ku bufatanye n’irondo ry’umwuga ryafashe abasore 2 bikekwa ko bari mu bagize itsinda rikunze kwambura abantu ribanje kubatema.

Igikorwa cyo gufata aba basore 2 bakekwaho kwiba no gutema abaturage, cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 13 Mata 2021.

Abafashwe ni Sibobugingo Benjamin w’imyaka 23 y’amavuko ni uwo mu Mudugudu wa Rutenga, Akagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye, Ntakirutimana Pierre w’imyaka 22 y’amavuko ni uwo mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Murenge wa Shyogwe, buvuga ko hashize igihe mu mu Mujyi wa  Muhanga muri rusange no mu Murenge wa Shyogwe by’umwihariko havugwa  itsinda ry’abajura bitwaza imihoro batema abaturage bakabambura amafaranga n’ibikoresho birimo za telefoni ngendanwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Niyonzima Gustave yavuze ko bashyizeho irondo ry’umwuga rikorana n’inzego  z’umutekano kuva mu masaha y’umugoroba kugeza mu gitondo.

Niyonzima avuga ko aba basore 2 bafatiwe mu Mudugudu wa Karama mu Murenge wa Shyogwe.

Yagize ati: ”Irondo ry’umwuga ryabafashe ku manywa kandi ryari ryambaye imyenda itari iyo akazi kugira ngo batabikanga bagahunga.”

Yavuze ko abo baherutse gutema mu Mudugudu wa Murambi, no mu Mudugudu wa Ruhina, batanze ikirego mu Bugenzacyaha barimo na Gitifu Gatete Fidèle urimo kwivuriza mu Bitaro i Kanombe.

- Advertisement -

Hari amakuru avuga ko muri uyu Mujyi wa Muhanga, hari itsinda ry’abajura basaga 10 batema abantu,  muri aba abafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Nyamabuye bakekwaho iki cyaha ni abantu 7.

Abatuye muri uyu Murenge bashima ingufu n’ubushake  inzego z’umutekano n’irondo ry’umwuga barimo gushyira mu gikorwa cyo gufata aba bikekwa ko ari bajura batema abaturage bakabambura ibyabo.

Heherukaga gifatwa uwitwa Rutagengwa Ndahiro Bosco, ukekwaho gutema Gitifu w’Akagari ka Gitare mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi ashaka kumwambura moto, uyu yafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki ya 10 Mata 2021 inzego z’umutekano mu Karere ka Muhanga.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.