Muhanga: Imodoka zitwara abagenzi zabaye nke ugana i Kigali agasabwa kwishyura Frw 5 000

Muri gare ya Muhanga, abagenzi babaye benshi, haboneka abantu barimo gucuruza amatike ku ruhande tike imwe barayigurisha Frw 5000 ku muntu ugana i Kigali.

Muri gare ya Muhanga ikibazo cyabaye cyane ku bantu bataha Nyamasheke na Rusizi

Ikibazo cy’abagenzi benshi berekeza mu Mujyi wa Kigali, mu Majyepfo  no mu zindi Ntara zitandukanye z’Igihugu cyagaragaye cyane muri iyi minsi y’ibiruhuko by’abanyeshuri ndetse n’abandi baturage bari bagiye kwizihiza iminsi mikuru ya Pasika iwabo ku ivuko.

Nsekanabo Janvier wo mu Kagari ka Ntenyo, mu Murenge wa Byimana, avuga ko yinjiye muri gare saa kumi n’ebyeri za mu gitondo ashaka kujya i Kigali,  bamusaba ko yishyura Frw 5, 000 kugira ngo bamushakire umwanya mu modoka.

Yagize ati: ”Abakata amatike ni bo bansabaga gutanga Frw 5,000 mbabwira ko ntayo nabona ubu ntegereje ko hari indi nabona nyuma ya saa sita.”

Nzarora Jéremie wo mu Karere ka Nyamasheke avuga ko yasabwe kwishyura Frw 6000 kandi asanzwe atanga Frw 4, 000.

Yavuze ko aho kurara i Muhanga yishyura n’ayo  yari gukoresha mu nzira.

Yagize ati: ”Badusaba kwishyura menshi, nta n’imodoka ziva cyangwa zijya i Nyamasheke zihari.”

Perezida wa Gare ya  Muhanga, Hatangimana Samuel avuga ko ikibazo cy’abashaka kugurisha abagenzi amatike ari abari baziguze bagashaka kuzigurisha hanze ya gare.

Hatangimana avuga ko barimo gukora ibishoboka kugira ngo abagenzi babone imodoka.

- Advertisement -

Yagize ati: ”Hari abo twafashe bagurisha amatike ku mafaranga menshi, twayabambuye.”

Abagenzi bafite ikibazo cyo kubona imodoka ngo ni abo mu Karere ka Nyamasheke na Rusizi kuko nta modoka zihakorera zigeze ziza.

Ubwo twateguraga iyi nkuru, twasanze inzego z’Umutekano zirimo gushaka uko abagenzi bagera aho bashaka kujya, gusa bamwe mu bashoferi bavuga ko kuba  nta modoka ishobora kurenza 50% by’abagenzi itwara ari cyo kibazo nyamukuru cyatumye abagenzi batabona umwanya mu modoka  zihari.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.