Munyenyezi uregwa ibyaha birimo Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato, aratangira kuburana

Beatrice MUNYENYEZI woherejwe na US kuburana ibyaha bya Jenoside akekwaho, kuri uyu wa 28 Mata 2021 aragezwa imbere y’ubutabera.

Beatrice Munyenyezi ubwo yari ageze i Kigali avuye muri US yahise yambikwa amapingu

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ku isaha ya saa munani ari bwo aza gutangira urugendo rwo kuburana ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Yaregewe Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaka 7:

1.Icyo Kwica n’icya Jenoside: Iki cyaha gihanwa  mu mategeko ahana y’u Rwanda, mu ngingo ya 91 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

2.Icyaha cyo Gucura umugambi wo gukora Jenoside: iki gihanwa n’iRIYA ngingo ya 91

3.Icyaha cyo Gutegura Jenoside: Iki cyaha gihanwa n’ingingo  ya 93 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

4.Icyaha cyo Gushishikariza ku buryo buziguye cyangwa butaziguye abantu gukora Jenoside: gihanwa n’iriya ngingo ya 93.

5.Icyaha cy’Ubufatanyacyaha muri Jenoside: Na cyo gihanwa n’ingingo ya 93.

6.Icyaha cyo Kurimbura nk’icyaha kibasiye inyokumuntu: gihanwa n’ingigo ya 94.

- Advertisement -

7.Icyaha cy’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato cyibasiye inyokumuntu: gihanwa n’ingingo ya 93.

Munyenyezi yunganiwe na Me Gatera Gashabana na Me Buhuru Pierre Clestin, aba banyamategeko bamaze imyaka myinshi mu kazi bakunda kuburana imanza zikomeye.

Me Buhuru Pierre Clestin yabwiye Umuseke kuri telephone ko ataramenya urubanza ndetse ko atarahabwa Dossier y’ibyaha byose umukiliya we akekwaho n’imiterere yabyo.

Ati “Kandi ndakeka ko na MUNYENYEZI ubwe atari yabona Dossier y’ibyo aregwa usibye kubazwa mu Bushinjacyaha gusa na we nta kindi kintu azi kuri Dossier.”

Me Buhuru yavuze ko amategeko yo mu Rwanda ateganya ko iyo Ubushinjacyaha bwakiriye Dossier y’uregwa bwagahise bumumenyesha yaba afite umuburanira mu mategeko na we akayimenyeshwa kandi ibyo byibura bikorwa mu minsi itanu cyangwa ine mbere y’uko urubanza ruburanishwa ku ifunga n’ifungurwa by’agateganyo.

Yakomeje avuga ko ibyo bitakozwe.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Imiterere y’ibyaha Munyenyezi akekwaho

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994,  Mme Beatrice Munyenyezi yari umugore wa NTAHOBARI Arsene Shalom umuhungu wa NYIRAMASUHUKO Pauline.

Bari batuye muri Komine ya Ngoma mu cyahoze ari Butare.

Beatrice MUNYENYEZI mbere ya 1994 no muri Jenoside nyirizina yari umurwanashyaka MRND, ishyaka ryari ku butegetsi icyo gihe.

Akekwaho gushinga bariyeri no kuyiciraho Abatutsi benshi bageragezaga guhunga, iyo bariyeri yari iruhande rwa Hotel Ihuriro uwayigeragaho mu Batutsi bahigwaga ngo ntabwo yayirengaga.

Beatrice MUNYENYEZI yoherejwe na Leta zunze ubumwe za America (USA ) ku wa 16 Mata 2021, arangije igihano cy’imyaka 10 y’igifungo yahamijwe n’inkiko z’icyo gihugu aho yari akurikiranyweho kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka agahabwa ubwenegihugu bwa America.

Ageze ku butaka bw’u Rwanda yahise afatwa n’Ubugenzacyaha.

MUNYENYEZI Beatrice akomoka mu Ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye yari asanzwe

yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda kubera gukekwaho kugira uruhare muri Jeniside yakorewe Abatutsi muri mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Umuseke uzakurikirana uru rubanza kugeza Umucamanza arufasheho icyemezo cya nyuma.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

#CNLG #BeatriceMunyenyezi#Rwanda #Jenoside