Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu – Kagame

Perezida Paul Kagame mu butumwa yageneye Abanyarwanda n’abashyitsi batandukanye bitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakoreye Abatutsi, yashimye ubumwe buri mu Banyarwanda baharanira iterambere aho kwita ku bibarangaza.

Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bashyira ingabo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Nyuma yo gucana urumuri rw’icyizere umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, Umukuru w’Igihugu n’abandi bashyitsi bahuriye muri Kigali Arena ari naho havugiwe amagambo ajyanye n’uyu muhango.

Ijambo ry’umukuru w’Igihugu ryakurikiye iry’Umuyobozi wa komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene wagarutse ku mateka yaranze Abayobozi bo muri Repubulika za mbere, n’ingengabitekerezo ya Jenoside uko yagiye ikura ikabyara Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Perezida Kagame yavuze ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi batazasibanganya amateka ngo bibakundire.

Ati “Mpereye ku byo Jean Damascene Bizimana yari amaze kutubwira, biriya ni ubuhamya bw’ukuri, ni ukuri kutazahinduka, ariko rero niba abahakana amateka, ibyabaye bikabatera isoni jyewe, wowe, twagirira iki ubwoba bwo guhangana na bo?”

Perezida Kagame yavuze ko Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari umuhango usanzwe, kuko utwibutsa ibintu bikomeye.

Ati “Turacyabona imibiri y’abajugunywe mu byobo hirya no hino mu gihugu abakoze ayo mahano barakidegembya hirya no hino ku Isi.”

Yahumurije Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko badakwiye guheranwa n’uburemere bw’ayo mateka.

Mbere yo kuvuga amagambo habanje gucana urumuri rw’ikizere

Ni inshuro ya 2 umuhango nk’uyu wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ubaye hari icyorezo cya Covid-19, guterana kw’abantu benshi bidakunze.

- Advertisement -

Ati “Birongerera agahinda abarokotse Jenoside kandi kwihangana no kudacika intege ari byo biduha imbaraga zo kwiyubaka no kubaka igihugu. Turabashimira inkunga yanyu mu kwihangana no kwitanga kugira ngo tuzagire ejo heza.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kongera kubaho nk’igihugu “tubikekesha Abanyarwanda benshi bashatse kubaka u Rwanda rwiza rubabereye bakanga kuba ibikoresho by’abayobozi babi.

Amahirwe yo kubaho mu buzima bwiza bayabonye bayafatishije amaboko yombi iyi ni inkingi ikomeye mu bigize imbaraga zacu.”

Yavuze ko kubera izi mpamvu, no mu bihe by’ibibazo bikomeye n’abifuzaga kurangaza no kubatesha igihe, Abanyarwanda barushijeho gukomeza kunga ubumwe.

Ati “Nta kindi gihe u Rwanda rwaranzwe n’ubumwe no kureba imbere nk’ubu. Aha ndavuga cyane cyane urubyiruko ari rwo rugize umubare munini w’abaturage b’igihugu cyacu, iyi ni yo mpamvu abashaka kuducamo ibice no kudutesha umurongo bananiwe kandi bazakomeza kunanirwa.”

Nyuma y’ijambo mu Kinyarwanda, Perezida Kagame yakomeje kugeza ubutumwa bwihariye ku bashyitsi mu rurimi rw’amahanga, aho yagarutse cyane ku butabera kuri bamwe mu bagira uruhare mu guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.

Perezida Kagame avuga ko Abanyarwanda badakwiye guheranwa n’uburemere bw’amateka yabo

UMUSEKE.RW

#Rwanda #Kwibuka27 #GenocideAgainstTutsi