Nyamasheke: Basoje icyumweru cy’icyunamo, Umuyobozi wa IBUKA yamaganye ubugome bw’abakoze Jenoside

Mu Karere ka Nyamasheke basoje icyumweru cy’Icyunamo ariko iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 27 irakomeza, hashyizwe indabo ku mva z’abazize jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Gashirabwoba, Umuyobozi wa IBUKA akaba yamaganye ubugome bw’abakoze Jenoside batatinyaga no kwica impnja bagamije ‘kumaraho isura y’ubwoko runaka’.

Kuri uyu  wa 13 mata 2021 ku Rwibutso rwa Gashirabwoba ruri mu Murenge wa Bushenge, ni umuhango witabiriwe n’abantu bake hubahirizwa ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID 19.

Mukangarambe Seraphine,  umwe mu barokokeye i Gashirabwoba ashima ingabo zari iza RPA zabarokoye nubwo bari babanje kwirwanaho.

Yagize ati “Bamaze kwica abantu hano hari ikibuga cy’umupira baravuga ngo abahumeka bavemo, jye narindyamye mu mirambo, mvamo baradusaka, basubira muri za ntumbi barabica, twe abasirikare baravuga ngo nimubareke bazabare inkuru.”

Avuga ko ubwo bwicanyi bwabaye tariki 12, Mata 1994.

Mukangarambe ngo yari atwite, uwo mwana we ni we muvandimwe agira wenyine. Avuga ko ubuzima bw’Abarokotse butifashe neza, ngo batunzwe na duke bakoze, agasaba ubuyobozi ko bubaba hafi bakabubwira ibyifuzo byabo.

Bagirishya Jean Marie Vianney uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyamasheke yavuze ko uburyo Jenoside yakorewe abatutsi yakozwe bigaragaza uko yari yarateguranwe ubugome.

Avuga ko bibabaje kubona abantu bafata abagore ku ngufu, kandi bakica impinjwa, ngo abayikoze bashakaga kumaraho isura y’ubwoko runaka.

- Advertisement -

Dr Ndabamanye Telesphole perezida w’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke  asaba abanyarwanda gukomeza gukurikira ibiganiro binyura ku maradiyo bijyanye na Gahunda zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urwibutso rwa Gashirabwoba ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Genocide mu 1994 basaga ibihumbi 15. Mu minsi 100 hakazashyingurwamo indi mibiri isaga 549 yimuwe mu nzibutso, urwa Wimana, Nyamuhunga, Save n’indi yari ishyinguye mu ngo z’abaturage.

Muhire Donatien
Umuseke.rw/
İ Nyamasheke