Perezida Ndayishimiye yasabye imfungwa yahaye imbabazi “gutaha bakaba Abajama” b’abaturanyi

Imfungwa 972 harimo Abagore 23 bari bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Mpimba mu Mujyi wa Bujumbura mu Burundi, kuri uyu wa 26 Mata 2021 bafunguwe ku mpuhwe z’umukuru w’Igihugu Gen Ndayishimiye Evariste.

Evariste Ndayishimiye avuga ko abatashye bavuye muri Gereza bagomba gukora kuko bari babikumbuye

Byari ibyishimo bidasanzwe kuri abo bafungiwe bari barakatiwe ibihano bitandukanye kubera ibyaha bitandukanye bakoze bikabaha. Abafashe ijambo bose bashimiye Umukuru w’Igihugu biha umugambi wo gufatanya n’abandi gushyira itafari ku iterambere ry’Igihugu cyabo.

Perezida Evariste Ndayishimiye yasabye Abaturage bose kuba Abajama ntabyo kwishishanya.

Ati “Nimugera aho mwari mutuye abaturanyi bavuge bati wa ‘Mujama wacu yaje’, bagire umunsi mukuru ntibavuge ngo wa wundi wakoraga ibi n’ibi yaje, oyaa! Hariya baba babakomerekeje kuko namwe byarabakomerekeje.”

Yongeyeho ati “.. Ahubwo nibavuge bati wa Mujama wacu araje reka ahubwo tumwakire n’agahene nibashake bakabage.”

Icyemezo cyo gufungura izi mfungwa cyafashwe n’umukuru w’Igihugu ku wa 5 Werurwe 2021, benshi bibazaga icyatumye izi mfungwa zitarekurwa Perezida yaramaze gutanga imbabazi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko iyo ngingo itahise ijya mu bikorwa kubera Gereza nyinshi zitari zashyize ku murongo intonde n’ibisabwa ngo abantu bafungurwe.

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yahaye abafunguwe yabasabye kubana neza n’abo basanze mu miryango ndetse no gushyira hamwe mu kubaka Igihugu.

Ati “Ndasaba Abenegihugu kubakira neza babinjize muri koperative kugira ngo ntimubateze ubukene, tubara ko umukene atuma tugira ibibazo, umuntu udakora adutera ikibazo tumugaburira mu byacu agomba kurya ibyo yakoreye.”

- Advertisement -

Yakomeje asaba abafunguwe kutongera kwishora mu byaha byatuma basubira mu buroko ko ahubwo bakwiriye kuba intangarugero aho batuye.

Ati “Mugende muhe icyizere abaturanyi bumve ko umuntu atashye ari umuntu, mubereke ko ubu muri intungane kubarusha, ntimusubire mu cyaha mujyende mubabwire ko muri Gereza hataryoshye ko n’abariyo bagowe, mube intangarugero mu bikorwa kuko mwari mukumbuye gukora.”

Perezida Ndayishimiye yibukije abari bamaze imyaka muri Gereza ko Igihugu cyahindutse ko ahari amashyamba ubu hari umujyi ko bagomba gukora nta kurera amaboko bakaba indorerwamo mu gukunda Igihugu.

Mu barekuwe harimo abari bafunzwe bashinjwa imyigaragambo yo ku wa 26 Mata 2015 yamaganaga Manda ya Gatatu ya Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza bari bamaze imyaka 6 mu buroko.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW