Queen Cha yiyongereye ku bandi bahanzi basezeye muri The Mane yabafashaga mu buhanzi bwabo

Umuhanzikazi  Yvonne Mugemana wamenyekanye nka Queen Cha na Gahunzire Aristide wari umujyanama w’inzu ifasha abahanzi ya The Mane basheshe amasezerano bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.

Umuhanzikazi  Yvonne Mugemana wamenyekanye nka Queen Cha

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Mbere, Queen Cha yavuze ko yasheshe amasezerano yari afitanye na The Mane ku bw’impamvu atabashije gutangaza.

Queen Cha yashimiye The Mane uruhare rukomeye yagize mu iterambere rya muzika ye mu gihe bari bamaranye.

Yasezeye ari kumwe na Aristide Gahunzire wari ushinzwe gukurikirana abahanzi muri The Mane na we yanditse avuga ko ahagaritse amasezerano bari bafitanye ku bw’impamvu ze bwite.

Yagize ati

“Ndashimira abagize The Mane bose abahanzi ndetse n’ubuyobozi bwayo uburyo mwanyakiriye ku munsi wa mbere nk’umujyanama wa The Mane. Twanyuranye mu byiza n’ibibi ariko Twabashije kubyitwaramo neza dufatanyije.”

Yavuze ko yishimiye umusaruro w’ibyo bagezeho bari kumwe mu gihe gito bari bamaranye. Anishimira ubumenyi n’umuhate akuye muri The Mane.

Queen Cha yinjiye muri The Mane muri 2018 ahasanze Safi Madiba. Abaye umuhanzi wa gatatu usezeyemo nyuma ya Jay Polly na Safi Madiba.

Gahunzire Aristide we yaramaze igihe kingana n’umwaka n’igice akorera muri The Mane kuko yahaje avuye muri Kina Music.

- Advertisement -

Iyi nzu ifasha abahanzi ya The Mane ubu isigaranye abahanzi babiri barimo Marina na Calvin Mbanda.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Arien Kabarira Urwibutso
UMUSEKE.RW