RIB yafashe 3 bakekwaho kwiba ba nyiri ibibanza bababwira ko bizashyirwamo Umunara

*Abafashwe bavuga ko atari abatekamutwe ko babikuje amafaranga yabayobeyeho

Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021 Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, (RIB) rwerekanye Abagabo batatu bafashwe bakekwaho ubwambuzi bushukana bakorera abantu bababeshya ko Ibigo by’Itumanaho byashimye ibibanza byabo ngo hashyirwe iminara.

Bizimungu ahakana ibyo akekwaho by’ubutekamutwe

Aba bagabo bafashwe ni Bizimungu Jean Baptiste, Biziyaremye Alfred na Musabimana Simon,  RIB ivuga ko ibakurikiranyeho ibyaha bibiri: Gushyiraho Umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ndetse no Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Abafashwe bari bamaze kubikuza amafaranga agera kuri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu y’u Rwanda (2.300.000Frw) ku bantu batandukanye bakaba barabikoze mu bihe bitandukanye.

Mu gukora ubu bushukanyi RIB ivuga ko aba bagabo babanza kwiyita Abatekinisiye b’ibigo by’Itumanaho mu Rwanda bakabeshya abaturage ko mu bibanza byabo hatoranyijwe bagiye kuhashyira umunara bakazajya bahabwa ubukode bwa Frw 500, 000 cyangwa Miliyoni imwe ku Kwezi mu gihe cy’imyaka myinshi.

Nyiri ikibanza wahamagawe adashishoje agatwarwa n’ayo marangamutima y’amafaranga bamusabaga make ya essence yo kuza gupima ikibanza nyuma bakamwumvisha ko amasezerano (Contract) yakozwe bagiye kuyamuha ariko akagira amafaranga abanza gutanga.

Mu kwereka nyiri ikibanza ko ibintu bikomeye bamubwira ko ikibanza cy’umuturanyi we na cyo cyashimwe bakamusaba amafaranga y’umurengera kugira ngo abashe kwegukana iryo soko ryo kuba ikibanza cye ari cyo cyonyine kigiye gushyirwamo umunara.

Biziyaremye Alfred usanzwe ucuruza inkweto, akaba  umwe mu berekanywe bakekwa avuga ko yafashwe ubwo umuntu yamusabaga kujya kumubikuriza hagati ya Frw 200, 000 na Frw 300, 000 ahakana ko atari umutekamutwe ushuka abaturage agamije kubacucura utwabo.

Ati “Barambeshyera, uruhare nakoze ni uko nabikuje amafaranga ntabanje gushishoza sinari nzi ko ayo mafaranga ari amajurano.”

- Advertisement -

Avuga ko ba ‘agents’ b’aho yabikurije ari bo bamufashe.

Hitiyaremye Alfred avuga ko hari isomo yakuye muri ibi yakoze akaba hari ubutumwa aha Abanyarwanda.

Yagize ati “Isomo nakuyemo ni uko ntazongera kuba umuntu yacisha amafaranga kuri telephone yanjye ngo nyabikuze ntazi aho avuye, kandi na we yakagombye kuyibikuriza, abantu bakwiriye gushishoza bakamenya aho amafaranga avuye.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Uwitwa Bizimungu Jean Baptiste na we avuga ko yabikuje amafaranga yibwe aho ngo yahamagawe n’umushoferi bari basanzwe baziranye akamusaba kumubikuriza amafaranga akabikora nyuma akaza gufatwa ashinjwa kubikuza amafaranga y’amajurano.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Thierry B Murangira yibukije Abanyarwanda ko bagomba kugira amakenga ku bantu babasaba kubanyuzaho amafaranga cyangwa kubabeshya ngo babahe amafaranga kugira ngo babakorere ikintu runaka batabanje gushishoza.

Ati “Ujye ugira amakenga iteka umuntu agize icyo agusaba utamuzi ubanze ushishoze umenye n’uwo ari we. Ni gute wohereza amafaranga yawe  ku muntu mutigeze mubonana?”

Murangira B Thierry  ati “Aba babikora ntaho bazacikira amategeko, amategeko arahari kandi azabageraho.”

Icyaha cyo Gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo gihanishwa hagati y’imyaka 7 n’imyaka 10 naho icyo Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 2 n’imyaka 3 baramutse babihamijwe n’Urukiko bakazahanishwa kimwe muri ibyo bihano.

RIB ivuga ko aba bagabo atari ubwa mbere bafashwe kuko mu minsi ishize bari barakurikiranyweho ibindi byaha by’uburiganya no gucura no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano bakaba barabihaniwe bafungurwa bishora muri ibi bindi, RIB ikavuga ko ari insubiracyaha.

Biziyaremye Alfred ahakana iby’ubutekamutwe akavuga ko yabikuje amafaranga yamuyobeyeho
Murangira B Thierry avuga ko Abanyarwanda bakwiye kwitondera ababizeza ibitangaza bakabasaba amafaranga

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW