Romeo Rapstar afatanyije n’abandi bakoze indirimbo yitwa “Ntibizongera”

Shema Romeo wamamaye nka Romeo Rapstar muri muzika ni umwe mu baraperi  bagezweho muri iki gihe akaba ari n’umwe mu batangiye mu itsinda ryitwaga Home Boyz ryari rigizwe na Khalifan Govinda n’uwitwa Young T usigaye utunganya Muzika ku izina rya Crack Beat.

Romeo Rapstar afatanyije n’abandi bakoze indirimbo yitwa “Ntibizongera”

Uyu muraperi ni umwe mu bahanzi bageneye ubutumwa Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu kiganiro kihariye yahaye UMUSEKE twamubajije ubutumwa bwe nk’umuhanzi muri ibi bihe, asubiza agira ati:

“Abahanzi kimwe n’abandi bantu bakurikiranwa na benshi bagomba guhagurukira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, bakabyamagana bakoresheje aho banyuza ubutumwa hose, byaba ngombwa bakanabiririmbaho.”

Yakomeje avuga ko umuhanzi ari umuntu ukomeye mu muryango abarizwamo kuko aba afite izina rizwi kandi yumvwa akanakurikirwa na benshi bamufatiraho urugero ko, ari yo mpamvu bakwiriye kuba umusemburo wo kwimakaza ubumuntu no kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu muhanzi wakomoje no ku musanzu we nk’umuhanzi mu kubaka u Rwanda rushya rwifuzwa na buri wese, yavuze ko ari ugusenyera umugozi umwe no gusigasira ibyo igihugu cyagezeho no kugikorera ndetse ‘tugaharanira ko Jenoside itazongera ukundi’.

Ati “Humura Rwanda abana bawe tugufashe mu mugongo. Twibuke twiyubaka. Ejo ni heza. Genocide Never Again.”

Asoza hari icyo yasabye Abahanzi kuko bari mu bantu bagize uruhare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, akaba yavuze ko bari mu bantu bafashije umuryango Nyarwanda gukira ibikomere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Yagize ati “Mu bihe byo gutegura jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abahanzi barakoreshejwe mu gusakaza ubutumwa bubi. Kuri iyi nshuro abahanzi ni bamwe mu bagira uruhare mu kuzirikana abacu bazize jenoside. Basohora indirimbo zo kwibuka banitabira ibikorwa bitandukanye bijyanye na gahunda zo kwibuka.”

- Advertisement -

Romeo Rapstar afatanyije na bagenzi be barimo Khalfan, Gihozo, Easam, AB Godwin, Trey Raper n’abandi bakoze indirimbo yitwa “Ntibizongera” ihumuriza Abanyarwanda ishimangira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW