Atantu babiri bari bavuye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo barashweho n’Ingabo z’u Rwanda bahita bapfa, amakuru avuga ko barashwe mu bihe bitandukanye.
Amakuru avuga ko ingabo zo muri Batayo ya 63 zarashwe bariya bantu zibakekaho kuba abanzi b’igihugu ubwo binjiraga mu gihugu banyuze mu nzira itemewe.
Aba baturage barasiwe mu Mudugudu wa Murambi, Akagari ka Buhaza, mu Murenge wa Rubavu, aho bakunze kwita Diaspora.
Babiri bahise bapfa abandi basubira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamakuru Maisha Patrick uri i Rubavu avuga ko umwe mu barashwe yitwa Nzayisenga Jean Damascene ari we umwirondoro we wabashije kumenyekana. Uyu ngo yarashwe mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri ahagana saa 22h00.
Maisha avuga ko uwo bari kumwe yasubiye muri Congo Kinshasa.
Undi yarashwe saa kumi za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Mata 2021, na we ngo yari kumwe n’abantu babiri bahise basubira hakurya. Uyu we umwirondoro we ntiwamenyekanye.
Abarashwe bikekwa ko bari bavuye kuzana magendu bazikuye hakurya muri Congo Kinshasa.
Umuyobozi wungirije wa Brigade ya 201 ikorera mu Turere twa Rubavu, Nyabihu, Ngororero n’igice cya Rutsiro, Col. Mpabuka Innocent yabwiye abaturage ko ingabo zishinzwe kubungabunga umutekano wabo atari ukubarasa, abasaba kwirinda guca ahatemewe.
- Advertisement -
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yasabye abaturage kwirinda kunyura mu bihuru kuko baba biyemeje gufatwa nk’abanzi, abakangurira kwitabira kunyura mu nzira zemewe.
Ati “Nubwo imipaka ifunzwe hari uburyo bwashyizweho bwo koroshya ubuhahirane hagati y’abaturage ku mpande zombi, ariko bagaca ku mipaka yemewe izwi.”
Yavuze ko bibabaje kubona umuntu aza nijoro akanyura mu birindiro by’ingabo, asaba ababikora kubireka.
Ati “Mujye mwambuka byemewe, nabizeza ko nibishoboka umupaka mwasabye wa Rutagara hari ubwo uzafungurwa vuba.’’
Umuseke wigeze kubagezaho inkuru ivuga ku “Inzira y’urupfu mu kibaya gihuza Rubavu na DR.Congo, tuyandika twabaze abantu 26 baharasiwe kuva 2018-2020.
Nta gihe gishize mu Karere ka Rwamagana harasiwe umuturage akekwaho ubujura.
REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT
UMUSEKE.RW