Rwanda: Polisi yafashe umugore ahita akuramo imyambaro ye asigara ari buri buri

Pilisi y’u Rwanda ivuga ko ku wa Mbere tariki 05 Mata 2021 yafashe umugore ahita akuramo imyambaro ye asigara ari buri buri, byabaye ku manywa y’ihangu mu Mujyi wa Kigali rwagati.

Umugore bisa n’aho agigirana n’Umupolisi yambaye ubusa

Ni indi nkuru ikurikira iy’abageni barajwe muri Stade ku Cyumweru tariki 04 Mata 2021.

Kuri Twitter uwitwa ‘Indigo’ yashyizeho ifoto y’umugore wambaye ubusa asa n’uhanganye n’umupolisi mu marembo ya Sosiyete ishinzwe ingufu REG.

Arabaza ati “Ibi bintu bibaye ari byo, byaruta tukabaho nta Police tugira mu gihugu.”

Polisi yahise isubiza iti “Muraho, Ku itariki ya 05 Mata 2021 uyu mudamu yahagaritswe na Polisi ubwo yakoraga ubucuruzi mu buryo butemewe n’amategeko hanyuma ahita yiyambura ubusa nk’uburyo bwo gutera ubwoba Abapolisi kugira ngo batamufata. Murakoze.”

Hari indi screenshot y’umuntu witwa Nsanzubuhoro, uyu avuga ko yari ahari uriya mugore, “yambitswe ubusa”.

 

Turacyagerageza kuvugisha Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu.

- Advertisement -

UMUSEKE.RW