TduRwanda2021: Menya Star-Up Nation irimo Chris Froom watwaye Tour De France

Mu gihe amakipe agera kuri 16 amaze kumenyekana ko azitabira irushanwa rya Tour Du Rwanda riteganyijwe gutangira muri Gicurasi, UMUSEKE uzabagezaho ibigwi n’amateka y’amwe mu makipe azitabira iri siganwa.

Chris Froome watwaye Tour de France abarizwa muri Israel Start-Up Nation

Turagaruka ku ikipe yo muri Israel yitwa Israel Start-Up Nation bita ISN mu magambo ahinnye.

Iyi kipe iri ku rwego rw’amakipe yemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), aho iri mu cyiciro cya mbere kibamo amakipe akomeye kurusha andi ku isi bita ‘World Tour Team’. Iki cyiciro yakigezemo mu mwaka ushize wa 2020.

Ikipe ya Israel Start-Up Nation yavutse mu mwaka wa 2014, icyo gihe yari ifite izina rya Israel Cycling Academy, ishinzwe na Ron Baron ndetse na  Sylvan Adams bashakaga ko abana bagaragaza impano zabo zo kunyonga igare ndetse bakanahesha ishema igihugu cya Israel.

Ron Baron na  Sylvan Adams bamaze gushinga iri tsinda babonye insinzi ya mbere ubwo ikipe yabo bitabiraga Tour d’Azerbaïdjan 2015 begukana agace ka kane k’isiganwa kegukanwe na Daniel Turek icyo gihe.

Mu 2018 iyi kipe yo ku butaka bwa Israel yitabiriye isiganwa ryari rikomeye cyane ryo mu Butaliyani ryitwa Giro d’Italia. Icyo gihe iyi kipe yabarizwaga mu cyikiro cya kabiri cyitwa ‘UCI Professional Continental teams’. Abateguraga Giro d’Italia bemeje ko hari uduce twaryo tugomba gukinirwa ku butaka bwa Israel ari naho iyi kipe ivuka.

Tariki 4 Gicurasi, nibwo Giro d’Italia yatangiye ndetse itangirira muri Israel icyo gihe nibwo bwa mbere byari bibayeho kuva mu myaka 101 yari imaze ibayeho hanyuma irushanwa ntiritangirire mu Butaliyani rigatangirira hanze y’Uburayi.

Icyo gihe muri Israel habereye uduce dutatu, kuva ku kambere kugera ku ka Gatatu mbere y’uko abasiganwa bakomereza ku mugabane w’i Burayi.

Uduce dutatu (Etape 3) zasiganwe muri iki gihugu, zashimishije abaturage baho ibihumbi n’ibihumbi byari biri ku muhanda bireba ndetse binashyigikiye ikipe yabo ya Israel Cycling Academy yahindutse Israel Start-Up Nation, ibintu byafatwaga nk’insinzi ikomeye cyane kuri iki gihugu. Uretse kandi ibyo, umwe mu bayobozi bayoboraga iyi kipe witwa Sylvan Adams ni we watangije iryo rushanwa rya Giro d’Italia.

- Advertisement -

Ba nyiri iyi kipe, Ron Baron na Sylvan Adams bashyizeho intego y’ikipe nko kwitabira amarushanwa akomeye ku isi harimo na Tour de France, mu rwego rwo gukomeza gutera imbaraga no guteza imbere igisekuru gishya cy’abatwara amagare muri Israel.

Muri Mutarama 2019, Ubuyobozi bwa Israel Start-Up Nation bwafashe icyemezo cyo kuzamura abana bakiri bato bo mu byaro birimo na Shfaram muri Israel, ndetse banashinga ikipe y’abatarengeje imyaka 23 bavugaga ko bagomba kuzajya bakuramo impano bazajya bifashisha mu ikipe nkuru.

Mu kwezi k’Ukuboza mu 2019, nibwo iyi kipe yagizwe ikipe y’ababigize umwuga ku rwego rwa mbere bita ‘World Tour Team’ maze yitwa Israel Star-Up Nation, hanyuma iryo yitwaga mbere rya Israel Cycling Academy rihabwa ikipe yabo ya kabiri iri ku rwego rwa Continental Team.

Israel Start-Up Nation imaze kwitabira Tour du Rwanda inshuro 3

Mu mwaka wakurikiye wa 2020 ubwo hari muri Nyakanga, hatangajwe ko icyamamare mu mukino w’Amagare Chris Froome watwaye Tour De France zitandukanye azinjira muri iyi kipe muri shampiyona ya 2021.

Muri Kanama na Nzeri 2020 bitabiriye Tour de France 2020, barangiza bari ku mwanya wa 19 mu makipe 22 yari yitabiriye iri rushanwa.

Ku ya 11 Ukwakira 2020 iyi kipe yatsindiye undi mudari ukomeye cyane kuri iyi kipe ubwo Umwongereza witwa Alex Dowsett yatsindaga agace ka munani mu irushanwa rya Giro d’Italia 2020.

Hashize iminsi 11 kandi, Umunya-Ireland Dan Martin wakiniraga iyi kipe yatwaye agace ka Gatatu muri Tour de la Vuelta a España yo muri Espagne.

Icyo gihe uyu musore yavuye ku mwanya wa 3 ajya ku wa 2 ku rutonde rusange ndetse binamuhesha amanota meza yaba mu kuzamuka imisozi, mu manota abasiganwa bagenda bahabwa, aba uwa 2 mu cyiciro rusange, ndetse no kuva ku mwanya wa 3 kugeza ku wa 2 ku rutonde rusange rw’abafite amanota menshi.

Ku ya 4 Ukuboza 2020, Israel Star-Up Nation yatangaje Cherie Pridham nk’umuyobozi mushya wa siporo, aba umugore wa mbere ubashije kuyobora iyi kipe yo gusiganwa ku magare.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Ni ayahe mateka bafite muri Tour Du Rwanda?

Ni kunshuro ya kane iyi kipe igiye kwitabira Tour Du Rwanda, ikaba inshuro ya kabiri igiye kuryitabira yarahinduye izina ikava kuri Israel Cycling Academy ikitwa Israel Star-Up Nation. Ikaba imaze imyaka ibiri yikurikiranya muri iri rushanwa, kuva mu 2019 ndetse na 2020.

Mu nshuro 3 ziheruka iyi kipe yitabiriye Tour du Rwanda 2016 na 2019 na 2020.

Muri 2016, Boivin Guillaume wakiniraga iyi kipe yegugakanye agace ka kabiri ka Kigali-Ngoma, naho 2019 iyi kipe yegukana agace ka  4 ka Rubavu- Karongi gatwawe na Edwin Avila ukomoka muri Colombia.

Mu 2020 nta gace na kamwe iyi kipe yigeze yegukana.

Kuri ubu uyu mwaka, ikipe ya Israel Star-Up Nation izitabira Tour Du Rwanda n’udushya twinshi kuko izaba iri kumwe na Kizigenza Christopher Froom Umwongereza ufite inkomoko muri Kenya uzwi cyane nka Chris Froom, wegukanye Tour De France.

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW