Ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda byateye intambwe bigeze kuri 94.7%

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangarije Sena y’u Rwanda ku wa Gatatu tariki 21 Mata 2021 ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda bugeze kuri 94.7%, mu gihe raporo igaragaza ko imibanire myiza hagati y’Abanyarwanda yageze kuri 97.1% muri 2020.

Umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Gatsibo asaba imbabazi uwo yahemukiye akamwicira abe

Igipimo cy’ubwiyunge gikorwa buri myaka 5 kigaragaza ko ubwiyunge bugeze kuri 94.7% buvuye kuri 92.5% bwariho muri 2015, no kuri 82.3% bwariho muri 2010.

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangaje ko yabajije abantu 12,600 batuye mu ngo 9,720 zakozwemo ubushakashatsi harimo n’abo muri Gereza.

Biriya bipimo byabonetse hakozwe impuzandengo y’imibare ya raporo eshatu z’ubushakashatsi ku bumwe n’ubwiyunge mu myaka 10 ishize.

Imibare ya raporo y’ubumwe n’ubwiyunge yo muri 2010 igaragaza ko igipimo cyo Gusobanukirwa amateka, iby’ubu, no gutekereza ahazaza h’u Rwanda byari kuri 81,7%. Raporo yo muri 2015 kuri kiriya gipimo igaragaza ko byageze kuri 91.8% naho iya 2020 iheruka igaragaza ko byageze kuri 94.6%.

Igipimo kivuga ku Cyizere cy’uruhare rw’abaturage mu miyoborere muri 2012 cyari kuri 77.8%, mu mwaka wa 2015 kigera kuri 88% muri 2020 kigera kuri 90.6%.

Ubutabera nab wo bwazamuye amanota y’ubumwe n’ubwiyunge, ku gipimo kivuga Ubutabera, amahirwe angana n’Uburenganzira, muri 2020 byageze kuri 93.1% bivuye kuri 91.4% muri 2015 na 77.2% byariho muri 2010.

Ubwenegihugu, ibiranga umuntu n’inshingano ze na cyo ni ikindi gipimo, cyarazamutse cyane muri 2020 kigera kuri 90.6% kivuye kuri 96.7% muri 2015 ndetse na 95,2% mu mwaka wa 2010.

Igipimo cy’Umutekano n’imibereho myiza cyari kuri 74% muri 2010, kigera kuri 90.7% mu mwaka wa 2015 ndetse no kuri 94.3% mu mwaka wa 2020.

- Advertisement -

Igipimo cy’imibanire muri 2010 cyari kuri 87,3% kirazamuka muri 2015 kigera kuri 96.1% ndetse na 97.1% muri 2020.

Imibare yo se iteranyije niho Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yasanze ubumwe n’ubwiyunge bigeze kuri 94.7%.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

UMUSEKE.RW