Ubwicanyi hagati y’amoko i Goma bwaguyemo 7, MONUSCO iratungwa agatoki

*Special force yiyambajwe kugira ngo igarure ituze
*MONUSCO na Bamwe mu Bayobozi barashinjwa uruhare mu biri kuba
*Abari i Goma baganiriye n’Umuseke bemeza ko abahanganye barebana ay’ingwe

 Mu Majyaruguru y’umujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ubwicanyi no gutwikirwa bikomeje gufata intera hagati y’amoko y’Abahutu b’Abakumu n’Abanande, abantu 7 bamaze gupfa mu gihe 22 bakomeretse nk’uko imibare y’agateganyo ibigaragaza.

Hiyambajwe ingabo zidasanzwe ngo zihoshe imidugararo

Ubu bushyamirane bwakuruwe n’abantu babiri basanzwe bishwe maze urubyiruko rwo muri aya moko rutangira ubushyamirane burimo gutwika inzu no gutemana.

N’ubundi i Goma no mu ntera itari kure yaho hashize iminsi hari imyigaragambyo ikomeye mu mijyi ya Beni, na Butembo yamagana Ingabo za MONUSCO zishinjwa gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ikora ubwicanyi.

Iyi myigaragambyo yatangiye kuwa Gatanu tariki 9 Mata 2021 abayitangije biganjemo urubyiruko ruhuriye mu mitwe itandukanye irimo LUCHA RDC-Afrique, Raiya na Simama, Firimbi n’iyindi yavugaga ko izamara iminsi itatu.

Mu mujyi ntawe ucaracara “Ville Morte” ku ikubitiro amashuri yahise afungwa abantu birara mu mihanda barayifunga bakoresheje ibibuye binini, batwika amapine naza butiki z’abaturage.

i Goma ahitwa Majengo, Katoyi na Buhene niho ibikorwa byiganjemo urugomo byahereye, Polisi irasa ku bigaragambya, ndetse umwana w’imyaka 9  yicwa n’isasu ryamusanze ku mbuga. Ahitwa Buhene hari umugore isasu ryatsinze iwe mu rugo.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 12 Mata ibyari ukwamagana MONUSCO byarangiye bihinduye isura hazamo isubiranamo ry’amoko i Buhene, abitwa Abahutu b’Abakumu n’Abanande basanzwe badacana uwaka batangira kwicana banatwika inzu ku mpande zombi.

Ubushyamira bwaturutse ku bacuruzi babiri bishwe bituma amoko ahora ahanganye asubiranamo

Humvikanye Umudepite wamaganye ubu bwicanyi hagati y’amoko washinje Monusco gukoresha ubu buryo nk’inzira yo kurangaza Abaturage bari kuyisaba kubavira mu Gihugu.

- Advertisement -

Yanatunze urutoki bamwe mu bategetsi ba Congo kugira uruhare muri ubu bwicanyi mu mugambi wo gukingira ikibaba Ingabo za MONUSCO zimaze imyaka mu Burasirazuba bwa Congo.

Kuri uyu  wa Mbere kandi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Nzanzu Carly Kasivita yagiye i Buhene muri Nyiragongo ahabereye ariya marorerwa ajyanye ubutumwa bwo  guhumuriza Abaturage no gusaba abari gusubiranamo gutuza.

Ubwo yageraga muri aka gace yakirijwe urufaya rw’amasasu ku bw’amahirwe we n’Ingabo za FARDC na Polisi bamuherekeje bashinze ibirindiro muri Komini ya Nyiragongo kugeza igihe ubugizi bwa nabi buzarangirira muri aka gace.

Guverineri Kasivita yasabye Abaturage b’ayo moko gutuza no gushyira hamwe bakareka kwijandika muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi, avuga ko uwabigizemo urihare wese azagezwa imbere y’amategeko.

Umuyobozi muri Muvoma ya Lucha RDC-Afrique yabwiye UMUSEKE ko ibiri kuba hagati y’amoko y’Abanande n’Abahutu b’Abakumu harimo akaboko ka MONUSCO na bamwe mu bayobozi bo muri Kivu y’Amajyaruguru batishimiye imyigaragambyo yo gusaba MONUSCO kubavira ku butaka.

Sammy Balume utuye i Buhene ahabera ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi yabwiye UMUSEKE ko ubwoba ari bwose mu baturage.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Ati “Ubwoba ni bwose mu baturage hano i Buhene no muri Nyiragongo yose, byakuruwe n’Abanande bishe abacuruzi babiri b’Abakumu maze na bo batangira kwihorera, abantu bari guhungira mu bindi bice.”

Djadot Claude Baguma Umunyamakuru wa VBR FM ikorera mu Mujyi wa Goma uri gukurikirana ibibera i Buhene mu kiganiro kuri telefoni n’Umunyamakuru wa UMUSEKE yatubwiye ko urugomo rwagabanutse muri aka gace n’ubwo impande zombi zikirebana ay’ingwe.

Yagize ati “Urugomo rwagabanutse ugereranyije na kare Guverineri atarahagera, umutekano wakajijwe ariko abashyamiranye bararebana nabi ku buryo isaha n’isaha byasubira.”

Imodoka 7 zo mu bwoko bwa Jeep muri uyu mugoroba wo ku wa Mbere zageze i Buhene zirimo  Ingabo zidasanzwe zo mu mutwe urinda umukuru w’Igihugu (Garde Presidentiel) izi ngabo zafunguye umuhanda wari wafungishijwe amabuye.

Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Nzanzu Carly Kasivita yagiye guhumuriza abaturage yakirwa n’amasasu

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW