Uko uwakoze Jenoside n’uwarokotse Jenoside babanye mu nzu imwe. Babanye gute?

Mukagahima Claudine yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 abana mu nzu yiswe iy’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Mudugudu wa Mugari, Akagari ka Nyundo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza.

Mukagahima na Munyanziza bemeza ko babanye neza

Kuva mu kwezi k’Ukuboza 2020 Mukagahima Claudine warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatujwe mu nzu yiswe iy’ubumwe n’ubwiyunge (yubatswe mu buryo buzwi nka two in one), ayibanamo na Munyanziza Faustin wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi akaza gufungurwa.

Mukagahima avuga ko bakimara kuyimutuzamo yumvise nta kibazo.

Ati “Nta bwoba nagize bwo guturana na we.”

Munyanziza we avuga ko akimara kumenya ko agiye kubana n’uwarokotse Jenoside yagize impungenge.

Ati “Nagize ubwoba mvuga ko bariya barokotse Jenoside hari igihe bazampemukira yenda bakanshimuta, gusa nta byabayeho kubera Leta nziza y’Ubumwe.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

- Advertisement -

Ese ubu Munyanziza na Mukagahima babanye bate?

Ni ku nshuro ya 27 u Rwanda n’inshuti zarwo bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kubera Icyorezo COVID-19 guterana kw’abantu benshi ntibyemewe, ibiganiro bikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, kuri Radio cyangwa kuri television.

Mukagahima twamusuye aho atuye, avuga ko afatanya na Munyanziza bagakurikirana ibiganiro kuri Radio kandi bakicara bakaganira.

Ati “Ejo bundi dutangira Kwibuka namusabye ko yaza tukicarana tukumva ibiganiro kuri radio araza turumvana yewe tunamubaza uko yabigenje n’icyatumye yica atubwira ko ari Leta mbi yabimutegetse.”

Munyanziza we avuga ko mu Rwanda hatangizwa Kwibuka ku nshuro ya 27 yagiye akicarana n’umuturanyi we baraganira maze ababwira (uwarokotse Jenoside n’abana) ko yicuza abantu babiri yishe kandi atabyongera aho kugira ngo abikore ahubwo ngo yahunga.

Kugeza ubu Mukagahima na Munyanziza bemeza ko babanye neza icyo umwe afite undi atagifite amuha.

Mukagahima ati “Araza nta bishyimbo afite nkaba namuha, nawe yaba afite inkwi akampa njye ntazo mfite.”

Munyanziza ati “Maze azi ko nkora ibiraka byo guhinga, arampa nkamuhingira akampa amafaranga tubanye neza rwose.”

Mukagahima w’imyaka 48 afite abana babiri, yarokotse Jenoside wenyine mu muryango wabo, asaba abandi kubohoka bagatanga imbabazi gusa ariko Munyanziza w’imyaka 62 na we afite umwana umwe.

Munyanziza yafunzwe imyaka 9 kubera gukora Jenoside, avuga ko yigishije bagenzi be gusaba imbabazi ariko ntibabyemera.

Inzu imwe mu Karere ka Nyanza yatujwemo aba bombi (uwarokotse Jenoside n’uwakoze Jenoside) yubakwa byagizwemo uruhare na bo nyuma y’uko bari bamaze kwigishwa na Kiliziya Gatolika bakoze urugendo rw’isanamitima (Abahemutse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi basaba imbabazi abo bahemukiye) maze Leta ifatanyije n’abaturage babubakira inzu.

Inzu yabo ni Two in One umwe asohokera mu mbuga y’undi

Amafoto@NSHIMIYIMANA

Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW/NYANZA