Umuryango Rabagirana Ministries watangaje ibikorwa by’isanamutima uzakora mu gihe cy’Ukwezi

Ubuyobozi bw’Umuryango Rabagirana Ministries bwatangaje ko mu gihe cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 ku nshuro ya 27, bazita cyane ku bahungabanye, ku bagifite ibikomere, kandi ngo bazabikora birinda amabwiriza ya Covid-19, nk’uko babisabwa na Leta.

Mme Kamanzi Francoise ashinzwe ubukangurambaga mu muryango Rabagirana Ministries

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru kuri uyu munsi tariki 6 Mata, aho cyari kitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru w’uyu muryango Rabagirana Ministries, Dr. Nyamutera Joseph ndetse na Francoise Kamanzi, na we uri muri komite nyobozi yawo.

Babwiye Itangazamakuru uburyo ibikorwa basanzwe bakora buri mwaka bizakorwamo, ndetse n’ubutumwa baha Abanyarwanda muri rusange, mu bihe bagiyemo byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Dr. Nyamutera Joseph yavuze ko insanganyamatsiko bazagenderaho uyu mwaka ni “Igihe ntigikiza ibikomere”.

Yatangaje ko mu byo bagendeyeho bategura iyi nsanganyamatsiko ari uko igihe gishobora gufasha abantu kwakira ibikomere, ariko ntikibibakize.

Mme Kamanzi Francoise yagize ati: “Igihe gishobora kudufasha kubyakira, kikamenya ko dukomeretse, tukabasha kubana na byo tugakorana na byo ariko ntabwo kidukiza. Rero umuntu iyo abonye ubufasha akabona abamuganiriza niho hava isanamitima, bakabasha gukira ibikomere.”

Pasitori Nyamutera Joseph yavuze ko ibikorwa basanzwe bakora bifasha abantu benshi gukira ibikomere binyuze muri uyu muryango, yongeraho ko byafashije n’abakoze ibyaha kubisabira imbabazi.

Ati: “Kuva mu 2015, hari abantu twatangiye gusura kuva icyo gihe kandi bose bifuzaga gusaba imbabazi Abanyarwanda n’abo biciye imiryango, ni ibikorwa byiza twabashije kugeraho, kandi byanafashije impande zombi. Ubu nuko twahungabanyijwe na Covid-19, twagombye kuba dukora ibirenzeho.”

Yavuze ko ibikorwa bakora atari ukwikundisha kuri Leta, nk’uko hari ababivuga, asobanura ko ikibaraje inshinga ari ugufasha abantu mu isanamitima ryabo.

- Advertisement -

Yagize ati: “Umurimo dukora ntabwo ari ukwikundisha kuri Leta, cyangwa ibiki twe Abakristo twagakwiye kubikora nk’uko tubitegekwa n’ijambo ry’Imana. Ikindi tugerageza guca ni uko amadini aba adakwiye gukunda cyane cyangwa gufasha Abanyetorero cyane, ahubwo bagakwiye gufasha n’abandi bafite ibibazo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Rabagirana Ministries izakora ibikorwa bitandukanye mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bizamara Ukwezi.

Mu Cyumweru cya Mbere, Rabagirana Ministries izigisha abantu gufasha abandi uburyo bakira ibikomere bakirinda inkovu isharira ituma bagira umubabaro.

Mu cyumweru cya kabiri: Bazakora ibiganiro byo kwigisha abantu uburyo bakira ibikomere.

Mu cyumweru cya gatatu: Gusaba no gutanga imbabazi

Mu cyumweru cya kane: Kubaka ibituranga bishya: Aha basobanuye ko iyo habayeho gusabana imbabazi, abantu baba bakize, bagasabana.

Uretse ibi bavuze ko bazaremera abantu mu buryo bwo kubafasha kwiteza imbere. Ibi bikorwa batangaje ko bazabikora binyuze mu binyamakuru bitandukanye birimo Radiyo ndetse na za Televiziyo.

Umuryango Rabagirana Ministries umaze imyaka itandatu ukora ibikorwa by’isanamitima. Uretse mu Rwanda, umaze gushinga indi miryango mu bindi bihugu birimo: DRC (Aho ifite imiryango 3 ihakorera),  Kenya, u Burundi, Africa y’Epfo, Sudan y’Epfo, Misiri, Ukraine, Hungary, England, Wales, Cote d’Ivoire no muri Amerika aho bari gutangira umuryango.

Pasitori Nyamutera Joseph Umuyobobozi w’Umuryango Rabagirana Ministries

ISHEMA Christian / UMUSEKE.RW