Umuyobozi wa COPCOM bamushinja kwiyongeza manda itemewe akavuga ko COVID ibifitemo uruhare

*Koperative COPCOM ikorera hariya ifite imitungo ya za miliyari z’amafaranga y’u Rwanda
*Manda ya komite nyobonzi yararangiye, bibaza impamvu hataba amatora?
*Umuyobozi wa Koperative avuga ko COVID yatumye kuva ku butegetsi bidakunda

Mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi ahazwi nko Mu Gakinjiro, muri Koperative ihakorera yitwa COPCOM (Cooperative pour la Promotion des Commercants de Materiels de Construction), hari abanyamuryango bavuga ko amategeko ya Koperative atubahirizwa, ndetse hakaba harimo imicungire mibi.

Iyi ni inyubako y’abanyamuryango ba COPCOM gusa barakishyura umwenda wa BRD

Komite Nyobozi iyoboye Koperative imaze imyaka 6 irengaho amezi abiri mu gihe amategeko ya Koperative avuga ko manda imara imyaka 3, ishobora kongerwa inshuro imwe.

Bamwe mu banyamuryanga babwiye Umuseke ko ikibazo cyabo kimaze igihe kigejejwe mu Kigo gishinzwe Amakoperative mu Rwanda (RCA) ariko ko ntacyo kirakorwaho.

Umwe mu banyamuryango umaze imyaka isaga 10, witwa IRAGENA Anaclet ni we wafashe iya mbere yandikira RCA.

Copi y’ibaruwa yanditswe ku wa 17 Mata 2021 imenyesha ibibazo biri muri Koperative, Iragena avugamo impamvu 4.

Yagaragarije RCA ko Abayobozi bayobora COPCOM barangije manda ebyiri ntibava ku butegetsi. Abarega gufata umutungo wa Koperative bakawukoresha mu nyungu zabo bwite nta nteko rusange yateranye ngo ibifateho icyemezo.

Mu ibaruwa harimo kandi ko Abayobozi bafashe icyemezo cyo kubaka inzu zigera kuri 40 ku butaka bwa Koperative kandi bakaziha abatari abanyamuryango (ni byo yita MU NYUNGU ZABO BWITE), mu gihe hari abanyamuryango basabye inzu ntibahabwa ayo mahirwe.

Avuga ko ibyo bihabanye n’itegeko rigenga amakoperative mu Rwanda aho rivuga ko umunyamuryango ari we uhabwa amahirwe ku mutungo wa Koperative.

- Advertisement -

Ibaruwa ye isoza avuga ko abayobozi bamaze umwaka urenga nta mucungamutungo Koperative igira kandi amategeko ya RCA avuga ko koperative igomba kubaho ifite umucangamutungo (Comptable).

COPCOM kuva muri 2015 iyoborwa n’uwitwa NZAMWITA Samson. Abamurega bavuga ko amategeko agenga COPCOM ateganya ko nibura mu mwaka haba inama enye ariko umwaka ngo washize nta n’imwe ibaye.

IRAGENA Anaclet wahisemo kugaragaza ibibazo bya koperative yabwiye Umuseke ko kuva Covid-19 yadutse muri Werurwe 2020 nta nteko rusange iraba haba mu buryo Leta yashyizeho bwo gukora inama hifashishijwe ikoranabuhanga, cyangwa kwipimisha mbere yo kuza mu inama ku banyamuryango.

Ati “Hashinze umwaka hafi n’amezi abiri nta munyamuryango n’umwe ufite amakuru na make ya Koperatiwe.”

IRAGENA wandikiye RCA ayimenyesha ibibazo bya Koperative ari icyemezo yafashe ku giti cye kuko abona imigabane shingiro ye iba muri Koperative hashobora kuzabaho igihombo gitewe n’abayobozi umutungo we ukaba wanyerezwa.

Ati “Njye ndasaba ko inzego bireba zikurikirana ikibazo cyange kuko hari ibikorwa byinshi bikorwa tutazi.”

Uyu mugabo yanavuze ko abayobozi ba Koperative inzu zisaga 40 bubatse nta munyamuryango wabyemeje, ndetse ngo nta burenganzira Koperative yahawe bwo kubaka cyangwa kuvugurura.

Ashinja ubuyobozi bwa Koperative kuyishora mu manza z’amaherere ndetse igatsindwa ishuro irenze imwe.

Urubanza rwaciwe ku wa 22 Kamena 2018, urundi rwaciwe ku wa 30 Mutarama 2018, urundi rwo ku wa 06 Gicurasi 2020 n’izindi, Koperative yagiye yishyura amafaranga yategetswe n’inkiko kuko yatisnzwe ntibyamenyeshwa abanyamuryango.

Iragena yandikiye RCA asaba ko ikurikirana ibibazo biri muri Koperative

 

Perezida wa COPCOM arambiwe kwikorera umutwaro wo kuyobora, ariko COVID yatumye agumaho

Mu kiganiro Perezida wa Koperative, NZAMWITA Samson yahaye Umuseke avuga kuri ibi birego, yadutangarije ko amatora atashoboka kubaho kandi inama rusange y’abanyamuryango idashobora guterana kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati “Mbere y’amatora haba inteko rusange, kandi amatora ntiyaba mu buryo bw’ikoranabuhanga bisaba ko baba bahari, kandi abakenewe buzuye.”

NZAMWITA Samson avuga ko mbere ya Covid-19, amategeko agenga Koperative yateganya ko habaho inama zizanzwe 2, iyo muri Werurwe ivugwamo ifoto y’umutungo mu mwaka wabanje, ikanavuga iteganyamigambi riba ryarateguwe mu kwezi kwa 10. Indi ni nama isanzwe iba mu Ukwakira, hakabaho n’inama zidasanzwe.

Avuga ko Koperative ifite abanyamuryango 321 we akaba ayimazemo imyaka 11.

Ati “Ikibazo cy’inama rusange zidaterana ni rusange, si kuri Koperative gusa inama zihuza abantu mu buryo mbonankubone zagiye zitaba. Hari igihe RCA yatanze uburenganzira ko noneho inama z’amakoperative zemerewe guterana, inama y’Ukwakira yarabaye muri Dove Hotel kuko ariho hari hagari.”

NZAMWITA Samson avuga ko uretse umunyamuryango umwe witwa Iragena Anaclet (uriya wandikiye RCA) nta wundi munyamuryango wasabye ko habaho inama rusange ngo kuko benshi bari no mu zindi Koperative basobanukiwe ko kugira ngo Koperative ikoreshe inama rusange bisaba ko RCA itanga umurongo ngenderwaho ariko na yo igendeye ku Nama y’Abaminisitiri.

Ati “Kugeza uyu munsi ni we wabashije kutwandikira akivugamo, ariko hari abanyamuryango 48 mu barenga 300 bakorera hariya nta we uradusanga cyangwa ngo atwandikire, cyangwa ngo adutelefone atubaza ngo kuki tudakoresha inama rusange.”

Perezida yemera ko inama Nyobozi akuriye yarangije igihe ariko mu buryo bw’amategeko bidashoboka ko avaho kuko amatora adashobora kuba muri iki gihe kubera icyorezo cya COVID-19.

Ati “Sitwe twishimiye kugumana uwo mutwaro ahubwo ni uko RCA itaratanga ubwo burenganzira kandi abarenga 20 batagomba guterana batipimishije, sinzi ko twakoranya abantu 300 online, nta matora nzi yabaye muri ubwo buryo.”

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

 

Ikibazo cy’inzu 40….

NZAMWITA Samson avuga ko abagikuririza baba bataba babajije amakuru. Avuga ko ibikorwa atari ukubaka inzu ko ahubwo ari ugusana.

Avuga ko hari komisiyo yashyizweho ishinzwe gukurikirana ibyo bikorwa umunsi ku wundi, agahakana ko nta wundi muntu utari umunyamuryango wa Koperative wahawemo inzu.

Ati “Yaba Umuyobozi w’umurenge, Perezida cyangwa Visi Perezida nta we nzi ufitemo inzu.”

Yabwiye Umuseke ko mu itegeko rigenga amakoperative hari ingingo yemerera Komite nyobozi gushyira mu bikorwa umushinga uteza imbere Koperative igihe bidakora ku mutungo wa Koperative, ngo bigakorwa atari ngombwa ko bibwiwe abanyamuryango ahubwo hakazabaho ubugenzuzi.

Hangar 40 zubakwa ngo nta faranga Koperative yashoyemo, ariko zubatswe ku butaka bwayo

 

Koperative iri kwishyura umwenda wa miliyari 4Frw yatswe muri BRD

NZAMWITA Samson avuga ko Koperative itaratangira guha abanyamuryango amafaranga y’inyungu kubera ko iri kwishyura ideni rya BRD riremereye (arenga miliyari 4Frw haracyabura miliyari 1.5Frw), akavuga ko itari gukoresha amafaranga ya Koperative mu kubaka inzu.

Ati “Twasabye ababishoboye kubaka ayo mazu Koperative igakodesha izo nzu noneho abazubatse bakazishyurwa mu mafaranga avuye mu bukode.

Inzu ntiziruzura ariko natwe tugira ba Engenieer bazasuzuma bakavuga ngo ‘hangar’ ihagaze gutya.”

Avuga ko bavuganye na Komisiyo ko ibyo bubaka nibyuzura hazashyirwaho itsinda ry’abagenzuzi n’abanyamuryango bazareba bakamenya ngo hatanzwe iki.

Ziriya nzu “hangar” zagombaga kuba zuzuye mu mezi atatu kuko zatangiye kubakwa mu kwa Mbere, ariko habayeho Guma mu Rugo ngo imirimo iradindira.

Yavuze ko ideni rya BRD ari miliyari 4Frw, ubu hamaze kwishyurwamo miliyari 2.5Frw.

Inzu nini ya etage yo mu Gakinjiro ka Gisozi ngo ni iy’abanyamuryango na BRD igihe bank itarasubiza icyangombwa cy’ubutaka ngo niho ikibazo kiri.

Muri 2024 nibwo ideni rizaba rimaze kwishyurwa nk’uko Perezida wa Koperative abivuga.

Ati “Icyo gihe hazaboneka amafaranga runaka umunyamuryango yajya agenerwa, ubu amafaranga aboneka miliyoni 48Frw yishyurwa bank buri kwezi.”

 

Abariye umutungo wa COPCOM ngo baridegembya hanze

NZAMWITA Samson avuga ko imanza Komite Nyobozi ye yasigiwe zayibereye inzitizi, aho ku buyobozi bwe bishyuye arenga miliyoni 300Frw, baciwe n’inkiko.

Uwitwa Ndahumbe Emile wari Umuyobozi wa Koperative mbere ngo yahunze ubutabera ari muri Leta zunze Ubumwe za America (US), undi ni Mbagizente Edouard na Uwitonze Joackim.

Agira ati “Ibirarane twasanze bya BRD byari byinshi inyubako yari gutezwa cyamunara mu Ukwakira 2015, twishimira ko inyubako ya Koperative itatejwe cyamunara, ubu tukaba twarashyize ibintu ku murongo twishyura neza.”

Ikindi avuga ko Komite yabo yagezeho ni uko ngo bagiye kuvaho bamaze kugeza mu rukiko ikirego cyo gukurikirana abanyereje umutungo wa Koperative.

Muri COPCOM binjiza miliyoni 400Frw buri mwaka. Umugabaneshingiro mu nama rusange ni Frw 900, 000.

Ariko ngo kugeza uyu munsi umunyamuryango abe yemewe nk’uko NZAMWITA Samson abivuga ngo agomba kuba afite umugabane wa miliyoni 6,9Frw.

Bamwe bavuga ko inzu zahawe abatari abanyamuryango

AMAFOTO@NKUNDINEZA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

#Rwanda #COPCOM #RCA #MINICOM #BRD