Urubyiruko rweretswe amahirwe ari mu buhinzi n’ubworozi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Mu gihe hirya no hino usanga bamwe mu rubyiruko rutitabira gukangukira ubuhinzi bitewe n’impamvu zinyuranye, hari bamwe mu biga muri Kaminuza zigisha ubuhinzi n’ibidukikije, ubukungu n’ishoramari ndetse n’abandi bagerageje kwihangira imirimo bagaragaza ko bigiye byinshi mu mahugurwa bahawe ajyanye no gukora kinyamwuga ubuhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima buzwi nka Agroecology.

Mu Karere ka Ngoma urubyiruko rwiga muri Kaminuza rwasuye umuhinzi ukora ubuhinzi buvanga imyaka ariko butica ibidukikije

Ni amahugurwa yaranzwe n’ibiganiro bitandukanye ndetse n’ingendo shuri babifashijwemo n’umushinga witwa YALTA ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa barimo RYAF, Help A Child, Agriterra, UNILAK, UR-CAVM, na YEAN Network.

Igikorwa cyiswe  “Youth and Agroecology National Caravan”  cyatangiriye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, 30 -31 Werurwe 2021, mu UR-CAVM Campus ndetse kinakomereza mu Ntara y’Iburasirazuba i Rwamagana na Ngoma ku wa 01-02 Mata 2021.

Mu biganiro byatanzwe, urubyiruko rwasobanuriwe byimbitse ibijyanye n’ubuhinzi bubungabunga urusobe nyabuzima ndetse n’uko umuntu yabushoramo imari kandi akiteza imbere.

Urubyiruko rwahawe umwanya wo kugaragaza ibyo rukora kugira ngo n’abagifite kwitinya babashe kumva ko bishoboka kwihangira umurimo binyuze muri ubuhinzi n’ubworozi.

Abashakashatsi bagaragaje ko hakwiye kongerwamo imbaraga kugira ngo uburyiruko rugire ubumenyi buhagije ndetse banagaragaza ko Agroecology ikwiye kongerwa mu nteganyanyigisho zo muri za Kaminuza.

Urubyiruko rwagize amahirwe yo gusura umuhinzi ntangarugero witwa Albert Nkundabagenzi ukora kinyamwuga ubu buhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima “agroecology” mu gishanga cya Gisaya giherereye hagati y’Imirenge uwa Karembo na Rurenge mu Karere Ngoma.

Bene ubu buhinzi butanga umusaruro ariko bukanafasha imyaka gukura neza

Uwitwa Munyeshyaka Ildephonse wiga muri Kaminuza ya UNIKAK ishami rya Rwamagana mu bijyanye n’Ibidukikije agaragaza ko igihe kigeze kugira ngo urubyiruko rubone amahirwe atandukanye ari mu buhinzi.

Yagize ati: “Njye nkurikije amahirwe nagize yo kubona amahugurwa ku bijyanye n’ubuhinzi bubungabunga urusobe nyabuzima, ubu byatumye hari byinshi menya birimo uburyo ushobora guhinga ibihingwa bitandukanye kandi ukabona inyungu mu gihe cyavuba kandi bitagusabye igishoro gihanitse, nabonye ko aya ari andi mahirwe umuntu yashoramo imari”

- Advertisement -

Akomeza avuga ko yiteguye gusangiza ubu bumenyi abandi bahinzi basanzwe abereka amahirwe ari mu gukora ubu buhinzi.

Umutoniwase Ange ni Agronome wa Koperative yitwa COVAMIS n’Umuryango w’Abahinzi-borozi iterwa inkunga n’umuryango AGRITERRA ukomoka mu Buholandi bafatanya mu buhinzi bw’ ibigori, urusenda, ibishyimbo, amashaza n’urutoki mu Karere ka Kirehe.

Agaragaza ko ku byo yari asanzwe akora mu buhinzi bwe ubu agiye kugira ibyo ahindura ku buryo bwo gukora ifumbire mborera.

Yagize ati: “Urabona ubu butaka dusanzwe dukoresha iyo dukoresheje ifumbire zisanzwe atari ay’umwimerere bishobora gutuma busaza vuba, ariko ubu menye uburyo bwiza bwo gukora ifumbire y’umwimerere itanga umusaruro ugereranyije n’izindi fumbire dukoresha.”

Ashishikariza urubyiruko kwitabira ubuhinzi kuko bukozwe kinyamwuga bushobora kuvana umuntu ku rwego rumwe bukamugeza ku rundi.

Ku ruhande rw’abahinzi na bo bagaragaza ko hari amahirwe menshi ari mu kuba babona amahugurwa kuko hari byinshi abungura birimo no kuvugurura ubuhinzi.

Nyamurasira Jean Marie Vianney atuye mu Karere ka Rwamagana, ni umuhinzi w’imboga wabigize umwuga, yagize ati: “Ubu biratwereka ko tugomba kumenya abo turibo, ndetse n’umusanzu tugomba gutanga kugirango tugere ku iterambere rirambye duhereye ku buhinzi bukozwe kinyamwuga ariko butangiza urusobe rw’ibinyabuzima.”

Thacien Munyamahame Umuyobozi w’umushinga YALTA

Thacien Munyamahame Umuyobozi w’umushinga YALTA (Youth in Agroecology and Business Learning Track Africa, YALTA) agaragaza ko ubu buhinzi bubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bwahozeho ahubwo abantu bataramenya kububyaza umusaruro ufatika uganisha ku iterambere rirambye.

Yagize ati: “Erega ubu buhinzi bwa ‘Agroecology’ bwahozeho ntabwo ari bushya kuko usanga n’ababyeyi bacu babukora, iyo ubona umubyeyi ahinga umurongo w’ibigori akongeraho umurongo w’ibishyimbo na we aba ashyira mu ngiro amahame agenga bene ubu buhinzi kuko aba azirikana ko ibyo bihingwa byombi yabihinze mu murima umwe ariko kimwe kizungukira ku kindi kandi abone umusaruro mwiza. Bya bishyimbo bishobora kuzamukira ku biti by’ibigori ugasanga bitanga umusaruro, ndetse byanongereye izindi ntungabihingwa mu butaka gusa dukeneye kumenya ngo ni gute ubu buhinzi twabukora nka business tubona umusaruro mwiza kandi n’isoko.”

Akomeza agaragaza ko ubu hari imbuto zimwe zicika bitewe no kuba zititabwaho.

Yatanze urugero rw’ibigori by’umuhondo byavagamo ubugari bw’umuhondo. Ati: “Hari ibintu bimwe bigenda bicika bitewe n’uko hari ibishya twadukana, bivuze ngo rero twongere umusaruro ariko tutangiza ubutaka ndetse n’ibidukikije muri rusange.”

Abitabiriye aya mahugwa bari mu ngeri zinyuranye zirimo abanyeshuri bo muri Kaminuza, urubyiruko rwashoye imari mu buhinzi, ba Agronome, abashakashatsi, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

Urubyiruko ruvuga ko ingendo shuri nk’izi bakoze zabafasha kumva neza amasomo bahabwa mu ishuri
Icyiza cy’ubu buhinzi bimwe bishobora kwanga umuhinzi agatemuriza mu bindi
Ntakirutimana Jean Marie Umujyanama mu buhinzi muri Agriterra

Abdul NYIRIMANA / UMUSEKE.RW-Ngoma

#Rwanda #MINAGRI #Agriterra #YALTA