Abasirikare bayoboye Mali bahawe amezi 18 bakaba basubije ubutegetsi abasivile

Abategetsi bo mu muryango w’ubukungu w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO/ECOWAS) bahagaritse Mali mu bihugu binyamuryango, kandi basaba ko mu gihe kitarenze amezi 18 haba hamaze gushyira ubutegetsi mu maboko abasivile.

Colonel Assimi Goita ni we wahiritse ubutegetsi

Ibi babisabye iki gihugu mu nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye yabereye mu murwa mukuru wa Ghana, Accra.

Iyi myanzuro ifashwe  nyuma  y’ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu Cyumweru gishize ryakozwe n’igisirikare, ribaye irya kabiri mu mezi icyenda gusa.

Ni ihirikwa ryabaye mu Cyumweru gishize ubwo Perezida w’inzibacyuho Bah Ndaw na Minisitiri we w’Intebe Moctar Ouane bafungirwaga mu Kigo cya Gisirikare cya Kati, bugacya begura bashinjwa gufata ibyemezo batagishije inama Visi Perezida Colonel Assimi Goita.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ghana Shirley Ayorkor Botchwey yabwiye abanyamakuru ko uriya muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburengerazuba wasabye Mali ko ako kanya ishyiraho Minisitiri w’Intebe mushya w’umusivile kandi igakurikiza igihe cy’inzibacyuho cy’amezi 18.

Yavuze kandi ko Mali yasabwe gukoresha amatora ya Perezida mu kwezi kwa kabiri mu 2022.

Ghana yavuze ko kugira ituze kwa Mali ari ingenzi kugira ngo Afurika y’Iburengerazuba.

Col. Goïta, w’imyaka 38, yafashe ubutegetsi nyuma yo gutegeka ko uwari Perezida w’inzibacyuho Bah Ndaw n’uwari Minisitiri w’intebe w’inzibacyuho Moctar Ouane batabwa muri yombi, nubwo nyuma baje kurekurwa.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

TUYISHIMIRE Raymond /UMUSEKE.RW