Abavuzi b’amatungo bahuguwe gukora raporo yishyuza Umwishingizi igihe hari iryapfuye

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda ifatanyije n’Urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Rwanda n’ibigo by’ubwishingizi, ku wa 03-04 Gicurasi 2021 bahuguye Abavuzi b’amatungo 14 bigenga bakorera hirya no hino mu Gihugu ku bijyanye n’ubwishingizi bw’amatungo.

Abahuguwe bahawe ubumunyenyi ku gusuzuma itungo no gukora raporo ishyikirizwa ikigo cy’ubwishingizi

Ni amahugurwa agamije kongera ubumenyi abavuzi b’amatungo bikorera  ku byo bize mu mashuri, uko bakora raporo y’ubwishingizi ku matungo, ibimenyetso bigenderwaho n’ubumenyi ku makuru umuturage ufite itungo ryishingiwe agomba guhabwa.

Usibye guhugura Abavuzi b’amatungo iyi gahunda igamije gufasha aborozi ndetse ikaba iri no mu murongo wa Leta y’u Rwanda wo kuzamura ubwishingizi mu rwego rw’ubworozi no kugabanya igihombo aborozi bahuraga na cyo.

Iyi gahunda y’ubwishingizi bahuguweho igamije kandi kugira ngo ifashe umworozi ufite ubwishingizi bw’itungo rye niba ryapfuye, ryarwaye indwara runaka cyangwa impanuka ribashe kwishyurwa nta yandi mananiza.

Hifashishwaga imfashanyigisho ku matungo arimo inkoko, ingurube ndetse n’inka.

Aya matungo bayabagaga bakayakoreraho ikizwi nka ‘autopsy’ bagasobanurirwa uko bapima itungo n’icyaryishe n’uko bakora raporo ikagezwa ku bigo by’ubwishingizi.

Hari ibyo ubwishingizi bwishyura n’ibisabwa umworozi  ngo arinde itungo rye ariko igihe itungo rifite ubwishingizi iyo raporo yakozwe neza umworozi arashumbushwa.

Raporo kandi ifitiye akamaro umworozi n’abashinzwe ubworozi kuko yerekana ibipimo by’indwara runaka mu gace yabonetsemo n’uko hafatwa ingamba zo kuyihashya.

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT 

- Advertisement -

Dr. Nkuranga Charles Umwarimu wa Kaminuza uri mu kiruhuko cy’izabukuru, akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’abavuzi b’amatungo mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko hari ibyo ibigo by’ubwishingizi biba bikeneye kugira ngo umworozi ashumbushwe iyo itungo rye ryapfuye.

Ati “Hari ibyo baba bakeneye nko kuba iryo tungo risuzumwa n’Umuganga wabyigiye muri Kaminuza A0, akandika raporo neza akaba ari yo bashingiraho kureba niba akwiriye kwishyurwa iyo iryo tungo rye ryapfuye cyangwa ntiyishyurwe kubera ko yarangaye.”

Dr Nkuranga Charles akomeza avuga ko hari abagerageza kwivurira itungo mu mwanya wo guhamagara Veterineri ngo akurikirane itungo, iyo itungo ripfuye bibarwa nk’uburangare bw’umworozi ntiyishyurwa.

Dr Nkuranga Charles impuguke mu buvuzi bw’amatungo uri mu bahuguye Abaveterineri

Iyo umworozi atinze guhamagara Veterineri cyangwa yagaburiye itungo nabi bikariviramo gupfa umwishingizi nta mafaranga aha umworozi.

Dr. Nkuranga avuga ko Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) iri muri gahunda yo gushishikariza aborozi gutanga ubwishingizi ku matungo arimo inkoko, ingurube ndetse n’inka.

Dr Nkuranga asaba aborozi b’inka kugana ubwishingizi kuko hari indwara zirimo Uburondwe, Ikibagarira, Ubutaka n’izindi zikunda kwica inka ariko iyo ziri mu bwishingizi umworozi ashumbushwa kandi ku giciro cyiza.

Emmanuel Irankunda ushinzwe Ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi muri UAP Insurance yavuze ko bahagaze neza ku bwishingizi bw’amatungo mu Rwanda batangiye mu mwaka wa 2012 .

Avuga ko gahunda ya Leta y’u Rwanda yitwa National Agriculture Insurance Team ifasha  abahinzi ndetse n’aborozi gukangurirwa kujya mu bwishingizi babaha nkunganire ya 40%.

Emmanuel Irankunda yasobanuye ko hirya no hino mu Gihugu aborozi babonye ko ari ingenzi iyi gahunda ikaba irimo igenda neza.

Ku kigero inka yishingirwaho yagize ati “Inka yishingirwa bitewe n’agaciro kayo, ako gaciro niko duheraho. Igiciro cy’ubwishingizi kiba kiri hagati ya 4,1% ndetse na 7% ku gaciro k’inka.”

Emmanuel Irankunda avuga ko ibigo by’Ubwishingizi byifuza ubufatanye n’inzego zose nk’uko binyuze muri MINAGRI, Leta y’u Rwanda ishishikariza aborozi kujya mu bwishingizi.

Ati “Twifuza ko igicaniro kitazima, twifuza ko umuturage worojwe inka adakwiriye kubura amata, dusaba cyane ubwo bufatanye, aborozi bakitabira ubwishingizi kugira ngo bagumane inka Leta yabahaye.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubworozi mu kigo cy’igihugu giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), Dr Fabrice Ndayisenga avuga iki gikorwa cy’amahugurwa y’abavuzi b’amatungo kigamije kugira ngo bihugure bongere ubumenyi buhambaye ku bijyanye no kumenya icyishe itungo n’uko hakorwa raporo ngo ryishyurwe mu gihe rifite ubwishingizi.

Dr Fabrice Ndayisaba yavuze ko hari aborozi bashaka kwivurira amatungo bigateza impanuka abasaba gusanga abavuzi babyigiye kugira ngo hirindwe gukoresha ibipimo by’imiti bitaribyo bikurura imfu z’amatungo za hato na hato.

Uyu muyobozi yavuze ko  Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi  na RAB bafasha amahugurwa nk’aya kuko aba akenewe kugira ngo hakorwe ubukangurambaga kugira ngo ibyorezo n’indwara byirindwe bityo abantu bakore ubworozi batekanye.

Yongeyeho ati “Kujya mu bwishingizi harimo Nkunganire ni magirirane nibagane ubu bwishingizi ntabwo ari amafaranga menshi bityo bakore ubworozi bwabo batekanye kandi ubworozi bwabaye business nta kintu Leta itashyizeho ku buryo umuntu yakora ubworozi bukamubyarira inyungu.”

Umuganga w’amatungo yitabazwa kugira ngo abe ari we utanga raporo yanyuma igaragaza itungo icyaryishe kugira ngo umwishingizi abashe gushumbusha umworozi.

Abahuguwe bavuze ko iyi minsi ibiri bungutse byinshi mu mwuga wabo, ubumenyi bakaba bagiye ku bwifashisha mu kazi ka buri munsi.

Iyi gahunda izakomeza hirya no hino mu Gihugu mu rwego rwo kongerera ubumenyi abavuzi b’amatungo mu Rwanda no kubigisha uko hakorwa raporo y’isuzuma kugira ngo itungo rifite ubwishingizi bwubahirizwe ntibitere igihombo umworozi.

Dr Ndayisenga Fabrice umuyobozi w’ishami rishinzwe ubworozi muri RAB avuga ko hakiri ikibazo cy’aborozi bashaka kwivurira amatungo.
Dr Alphonse Nshimiyimana Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’Abavuzi b’amatungo mu Rwanda ( RCDV) yasabye abavuzi b’amatungo mu Rwanda kugana Urugaga rwabo kugira ngo babashe gukora kinyamwuga
Emmanuel Irankunda ushinzwe ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi muri UAP Insurance
Bigishijwe no kohereza raporo hifashishijwe ikoranabuhanga

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW